Ni byiza kugumana ubusugi cyangwa ubumanzi bwanjye kugeza ndongowe (ye) ?

0
1030

Mu gihe bamwe mu rubyiruko rugeze igihe cyo gushaka ruvuga ko babona bitakiri ngombwa ko bashaka bakiri isugi, nyamara abakurikiranira hafi ibyo kubungabunga umuco bavuga ko bihabanye n’ umuco.

Hirya no hino mu mujyi wa Kigali no ku mbuga nkoranyambaga hari  urubyiruko rugaragaza ko gushaka umugabo ukiri isugi ari ibintu bigoye.

Ibi kandi binahurirwaho na bamwe mu baganiriye na  Royal FM.

Umutoni Chantal(amazina yahinduwe) yagize ati ”kuri njyewe numva ntakibazo nakimwe naba mbifiteho kuko turi abantu burimuntu agira uko ashaka nyine ikintu runaka rero ndamutse nshatse ntari isugi  ntakibazo  kuko nubundi naba narabishatse narabikoze mbizi”

Gatesi Carine( amazina yahinduwe)yagize ati ”gushaka muri ikigihe ukiri isugi ntabwo ari ibintu byoroshye kuko urebye naho ibihe bigeze abakobwa tuba dushaka gusa neza duhore dusa neza rero ayo mafaranga utayakoreye wayakura hehe ?ugomba kuyakura rero kuri babandi muba mwaryamanye bakayaguhereza rero urumva ko ari ikibazo kugirango uzajye gushaka ukiri isugi

Mukamana Clemance (amazina yahinduwe)yagize ati”ubundi icyiza ni uko gushaka ukiri isugi  aribyiza biguhesha ishema mu muryango haba araho uvuye cyangwa aho ugiye  ariko iyo basanze wariyandaritse babonako wataye indangagaciro z’umunyarwanda .

Kurundi ruhande bamwe mu basore nabo bageze igihe cyo gushaka bavuga ko kuba bashaka abakobwa batari amasugi nabo ubwabo Atari imanzi ntakibazo kibirimo.

Mugabo Patrick (amazina yahinduwe) yagize ati” Byaba byiza uramutse usanze ari isugi  kuko ni ikimenyetso kigaragaza ko wirinze w’iyubashye ariko sihahame ko usanze Atari isugi byaba ikibazo ngo bikubere ikibazo kuko arega ubusugi sibwo bw’ubaka hubaka umutima”.

Kuri ibi Umuyobozi ushinzwe guteza imbere umurage ndangamuco n’umurage ndangamateka mu nteko nyarwanda y’ ururimi n’ umuco  Kanyange Godiose  yagize ati” Ubusugi rero muri ino minsi ntabwo buzwi nkuko mbere bwari buzwi ubu ngubu ubusugi bazi ko ari kuba umukobwa atarakoze imibonanompuzabitsina mbere yuko ashaka ariko ubundi isugi ni ikintu cyuzuye muri kamere nziza y’umuntu yaba umugore cyangwa umugabo  rero kutaba isugi ntabwo ari ikintu cyiza ibaze kuba umugore imburagihe nukuvuga ngo hari ibintu aba asimbutse rero kuba umugore imburagihe nibintu bibi cyane kandi iyo watangiye kujya muri ibyo ageraho agatana”

Abakurikiranira ibyumuco hafi bavuga ko mu muco nyarwanda ubusugi bw’umukobwa cyari ikintu kigenzi cyane ,abakobwa batozwaga kubusigasira kugirango azahure n’umugabo we bwa mbere akibufite.

Photo: Internet