
Umukinnyi mpuzamahanga w’umurundi Ndayishimiye Youssuf bita Nyange amaze gusinya muri İstanbul Başakşehir F.K. avuye muri Yeni Malatyaspor zombi zo mu cyiciro cya mbere muri Turkiya.
Kuri uyu wa mbere tariki ya Mbere Gashyantare 2021, nibwo uyu musore w’imyaka 22 yerekanwe mu ikipe nshya, nyuma yo kumara igihe yifuzwa n’amakipe atandukanye yo ku mugabane w’Uburayi.
Ndayishimiye Youssuf Nyange yari amaze gukinira Yeni Malatyaspor imikino 28 aho yabashije kuyitsindira ibitego bitatu(3), muri Istanbul asanzemo abakinnyi bazwi cyane mu mupira w’isi nk’umunya-Senegal Demba Ba, umubiligi Nacer Chadli n’abandi…..
İstanbul Başakşehir F.K., yaguze uyu musore w’umurundi ni ikipe yashinzwe mu 1990,Ikaba ariyo ibitse igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Turkiya cy’umwaka ushize.
Ndayishimiye Youssuf Nyange yavukiye i Bujumbura tariki ya 27 Ukwakira 1998, yazamukiye muri Aigle Noir muri 2016 ayikinira imyaka ine muri 2020 yerekeza muri Yeni Malatyaspor yo muri Turkiya ari nayo yavuyemo yerekeza muri İstanbul Başakşehir F.K., nyuma yo gushima imyitwarire y’uyu mukinnyi wo hagati w’Intamba ku rugamba.