
Buri mwaka taliki 10/9 ni umunsi mpuzamahanga wahariwe gukumira kwiyahura.
Mu Rwanda Hamaze iminsi havugwa iki kibazo cyane cyane ababikoze bakaba ari urubyiruko.
Royal FM yaganiriye n’ umwe mubabigerageje yadusabye Guhisha umwirondoro we, Twamwise Claude (Izina twamuhitiyemo) mu avuga ko yagize uburwwayi bukomeye aho kwivuza byamusabaga ubushobozi adafite ndetse agatakaza n’ akazi mu bihe bimwe, yatubwiye ko byageze aho ajya kugura imiti imufasha kwiyahura kuko yumvaga ubuzima yabwanze.
Yagize ati ”Nagiye kugura ibinini ndabifata mbishyira mu mureti naje kuwuteka nuko ngira ibyago murugo haza abantu batuma ntahita nkurya ndawuhisha noneho abo bantu baraje turaganira bizagutuma bankura murugo tujya mu kabari noneho nzagukomeza kuvuga ngo ndibuze kuwurya nuko uza kugira ikibazo uhumura nabi kubera gutindamo umuntu wari eje murugo arawufata arawumena noneho njyewe ntashye byari nka saa cyenda ndavuga ngo ibyiza kapfe hakiri kare noneho narimaze kunywa inzoga yitwa bond seven ntarigutekereza cyane ako kanya nari namaze igihe niyikisha inzara ntaha nziko ngiye kurya wa mureti ndawubura narawubuze ndababara nuko nibaza ikintu kibaye ndabireka” .
Akomeza avuga ko yabigerageje inshuro ebyiri avuga ko kuganira no kutihererena ibibazo ari imwe mu mpamvu yatuma abiyahura bagabanuka yagize ati:”Igihe cyose wagize ibibazo w’ ibifata nkaho ari ikibazo kikureba wenyine oya ,bifate nk’ikibazo abandi bantu bashobora gukemura no kukugufasha, Kandi ushobora ushobora kubwira umuntu ukamusangiza ikibazo ufite ukagira umuntu w’incuti uganiriza hari abihayimana bashobora kwizerwa kandi ni abahanga mu gutega amatwi wabegera”.
Ku rundi ruhande, Jackie Kalisa umwe mubakurikiranira hafi ibijyanye n’ ubuzima bwo mu mutwe akaba kandi akunze kugaragara henshi afatanya nabandi mu rugamba rwo kumenyekanisha ko kudaha agaciro ubuzima bwo mu mutwe Nawe asanga hari ahakiri icyuho yagize ati:”Indwara zo mu mutwe ziriho nagira inama abantu ko dukwiye gukomeza gushishikariza abantu tukabigisha yuko iki kibazo gihari ndetse tukabigisha yuko bakwiriye kubyumva nkabashishikariza yuko dukwiriye gushyira ingamba mu kuganiriza abantu no kugira inama urubyuriko kandi nabo ubwabo bakaganirizanya bagatega amatwi bagenzi babo ndagira inama urubyuriko bagenzi banjye ko indwara zo mu mutwe ziriho kuyirinda tubishyiremo imbaraga reka turusheho kubiganiriza bagenzi bacu bakamenya ko ubuzima bw’umuntu bufite akamaro”.
Inzobere my by’ ubyubuzima bwo mumutwe Kalisa Joseph yabwiye royal FM icyakorwa kugirango kwiyahura byirindwe yagize ati:”Akenshi nanone buriya iyo umuntu yagerageje kwiyahura aba arigutakamba atabaza ngo abantu bamwumve bamutege amatwi ni byiza ko dutega amatwi umuntu wagaragaweho iki kibazo kugirango tumurinde ko yabikora “.
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima(OMS) ritangaza ko ku isi hari umuntu wiyahura buri masogonda 40 nukuvuga ko abantu 800,000 bapfa biyahuye ku mwaka kw’isi.