Muhumure abafungwa barwaye Coronavirus bararinzwe ntawakongera gutoroka-Polisi

0
845

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ngoma yafashe abafungwa bane bari bafunzwe by’agateganyo bakaza gutorokera aho bavurirwaga COVID-19. Batorotse  mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu bafatwa bukeye kuwa Kane tariki ya 09 Nyakanga.  Batorotse ubwo barimo kuvurwa Koronavirusi mu ishuri ryisumbuye rya ASPEK riri mu murenge wa Kibungo.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko aba bafungwa  bari batorotse ari bane. Batatu bari bakurikiranweho  icyaha cy’ubujura naho  uwitwa Mubyarirehe yari ukurikiranweho icyaha cyo kuvuga amagambo y’iterabwoba.

Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yabwiye Royal Fm ati : “bose uko ari bane twabafashe, batatu bafatiwe mu murenge wa mugesera undi umwe afatirwa mu murenge wa Rwamagana”

Yakomeje agira ati: “Abaturage ntibagire impungenge rwose kuko aho aba bafungwa bafungiye ubu hararinzwe ntawakongera gutoroka rwose bahumure.”

Itangazo ryasohowe na Polisi y’ igihugu rivuga ko Kuri ubu inzego z’umutekano ku bufatanye n’inzego z’ubuzima barimo gushakisha abo baba baragiye bahura nabo kugira ngo basuzumwe.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba yasabye abaturage gukomeza ubufatanye mu guhanahana amakuru mu bijyane no kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Habineza Fiston Felix