Mugahinda kenshi MC Tino yasezeye kubakunzi ba Royal FM

0
2220
Mc Tino yamaze gusezera Royal Fm

Umunyamakuru,umushyushya rugamba akaba n’umuhanzi Kasirye Martin wamenyekanye nka MC Tino yamaze gusezera kuri Royal fm Nyuma yigihe kirenga imyaka ine ahakora .

Kuwa kane Tariki 28 mutarama 2020, mukiganiro The Royal drive yarasanzwe akora kuri royal fm ivugira kumurongo wa 94.3FM nibwo humvikanye  ijwi ryuje agahinda kenshi Mc Tino asezera kubakunzibe babanye igihe kinini bamwumva abashimira nurukundo bamweretse.

Kuri uyu wa gatanu tariki 29 mutarama nibwo umunyamakuru akaba numuhanzi Mc Tino araza gukora ikiganiro cye  cyanyuma kuri Royal fm, gisanzwe gitangira saa mbiri zumugoroba kikageza saa sita zijoro ariko yavuzeko icyuyu munsi kiraza kuba gifite umwihariko kuko kiratangira kuma saaha asanzwe nukuvuga saa mbiri kugeza mugitondo nikiganiro kiraza kuba kirimo aba Dj benshi ikindi niko araza kuba ari gusezera kubakunzibe bwanyuma .

Mc Tino wakunzwe mundirimbo nyinshi nkumuhanzi abandi bamukunda nk’umushyushya rugamba bitewe nibitaramo  bikomeye  yagiye ayobora abakunzibe benshi ba babajwe nuko batazongera kumwumva, ariko yabamaze impungenge ko ataretse itangazamakuru ahubwo yimukiye kuyindi Radio yitwa country Fm ikorera  mukarere ka Rusizi yumvikanira kumurongo wa 91.3 Fm.

Kugeza kuri ubu yamaze gusezera kubuyobozi na banyamakuru bakorana, abanyamakuru bose bakorana bamushimiye kwitanga no gukunda akazi yagaragaje mugihe cyose yarahamaze banamwifuriza guhirwa mu mirimo mishya agiyemo.

Agiye kujya akora ikiganiro bita country breakfast kizajya gitangira mugitondo saa kumi nebyiri kugeza saa yine.

Mubintu bimujyanye I Rusizi harimo gufatanya na banyarusizi kuzamura uyu mujyi mubijyanye nimyidagaduro ndetse na Siporo no kuzamura impano zabana baba nyarusizi.