Mu kwezi gutaha ibirayi bizaba byahendutse-MINICOM

0
1007

Minisiteri y’ ubucuruzi n’ inganda yatangaje ko ntagihindutse ibiciro by’ ibirayi bishobora kuzasubira uko byahoze mu kwezi gutaha kwa 11, ivuga ko izamuka ryabyo ngo byatewe nuko bitari igihe cyo kwera kwabyo.

mu bisobanuro byatanzwe na Minisiteri y’ ubucuruzi ivuga ko guhera mu kwa munani uyu mwaka umusaruro uba ari mucye iyi akaba ariyo mpamvu ibirayi byazamutse, gusa ubu ngo umwero wariyongereye kandi uzakomeza kwiyongera.
iyi minisiteri ivuga ko byanze bikunze guhera mu kwa 11 kugeza 12 uturere duhinga ibirayi twinshi tuzaba twejeje kdi ko bazashyiraho igiciro fatizo kuburyo bizagabanuka.

Mu Kiganiro n’ itangazamakuru kuri uyu wa gatatu Minisitiri Soraya hakuziyaremye minisitiri w’ ubucuruzi n’ inganda yagize ati: ” Ikibazo cy’ihenda ry’igihingwa cy’ibirayi cyari cyaratewe n’uko nta musaruro twari dufite muri aya mezi ashize, ariko ubu hari umusaruro utangiye kuza ku isoko, ndetse muri uku kwezi kwa cumi na kumwe, ibirayi bizaba byeze, ku buryo nta kibazo tuzongera kugira.”

Kuri ubu henshi mu mujyi wa kigali ikilo cy’ ibirayi kiri hagati y’ amafaranga 400Frw na 500Frw.