MKU-Rwanda yatangiye kwigisha imbonankubone

0
995

Mount Kenya university Rwanda, yongeye gufungurira imiryango abayigamo bakaba bongeye kwemererwa kwigira  ku ishuri nkuko Minisiteri y’uburezi yabitangaje.

Mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’ uburezi rivuga ko iyi Kaminuza izatangira kwigisha imbonankubone tariki ya  12  Ukwakira, gusa rikavuga ko hazaza kwigira ku ishuri  abanyeshuri bari  bari gusoza kwiga ni ukuvuga abari mu mwaka wanyuma .

Ni nyuma y’ uko   inama nkuru y’amashuri makuru na zakaminuza (HEC) ibasuye igasanga   yujuje ibisabwa ngo ibe yafungurwa byo kwirinda covid 19 harimo  kuba ifite imiti sukura intoki,kuba yarubatse aho gukarabira yaba aho binjirira ndetse no mwimbere hose mu kigo,guhana umwanya (metero) mu mashuri hagati y’abanyeshuri n’abarimu  ndetse no kuba yarateguye ibyumba   bazashyiramo abarwaye igihe babonetse.

Ni kaminuza iherereye mu mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro 

Iboneyeho no kumenyesha kandi abanyeshuri ba buri  gihembwe ko bazakora ibizimini  muburyo bikurikira; 2020 igihembwe cyiva mu kwa 1- mu kwa 4  :ibizami bizatangira taliki 14 kugeza 20 /10/20202, 2020 igihembwe cyiva mu kwa 5- mu kwa 8:ibizami bizatangira  taliki 26/10 kugeza 1/11/2020.

Ubuyobozi bw’ iyi kaminuza kandi bwamenyesheje  abantu bose ko kwiyandikisha bizarangira  taliki 15/10/2020.

Ku nshuro yayo  18 kandi  abanyeshuri basoje  muri  Mount Kenya university  Rwanda kandi   bagiye guhabwa impamyabumenyi kuri uyu wa 5 taliki 9/10/20202,gusa   kubera covid 19 ibi birori bikaba bizaba hifashishijwe ikoranabuhanga.

Photo: MKU 2019