
Mount Kenya university Rwanda, yongeye gufungurira imiryango abayigamo bakaba bongeye kwemererwa kwigira ku ishuri nkuko Minisiteri y’uburezi yabitangaje.
Mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’ uburezi rivuga ko iyi Kaminuza izatangira kwigisha imbonankubone tariki ya 12 Ukwakira, gusa rikavuga ko hazaza kwigira ku ishuri abanyeshuri bari bari gusoza kwiga ni ukuvuga abari mu mwaka wanyuma .
Ni nyuma y’ uko inama nkuru y’amashuri makuru na zakaminuza (HEC) ibasuye igasanga yujuje ibisabwa ngo ibe yafungurwa byo kwirinda covid 19 harimo kuba ifite imiti sukura intoki,kuba yarubatse aho gukarabira yaba aho binjirira ndetse no mwimbere hose mu kigo,guhana umwanya (metero) mu mashuri hagati y’abanyeshuri n’abarimu ndetse no kuba yarateguye ibyumba bazashyiramo abarwaye igihe babonetse.
Ni kaminuza iherereye mu mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro
Iboneyeho no kumenyesha kandi abanyeshuri ba buri gihembwe ko bazakora ibizimini muburyo bikurikira; 2020 igihembwe cyiva mu kwa 1- mu kwa 4 :ibizami bizatangira taliki 14 kugeza 20 /10/20202, 2020 igihembwe cyiva mu kwa 5- mu kwa 8:ibizami bizatangira taliki 26/10 kugeza 1/11/2020.
Ubuyobozi bw’ iyi kaminuza kandi bwamenyesheje abantu bose ko kwiyandikisha bizarangira taliki 15/10/2020.
Ku nshuro yayo 18 kandi abanyeshuri basoje muri Mount Kenya university Rwanda kandi bagiye guhabwa impamyabumenyi kuri uyu wa 5 taliki 9/10/20202,gusa kubera covid 19 ibi birori bikaba bizaba hifashishijwe ikoranabuhanga.
Photo: MKU 2019