Microsoft yazanye Windows 11 irimo ikoranabuhanga rya Telephone

0
1874

Microsoft yashyize ku isoko Windows 11 yemera ikoreshwa rya applications za Android muri mudasobwa.

Mugihe habura imyaka ine ngo Windows 10 yatangiye gukoreshwa mu 2015 ite agaciro nk’uko Microsoft iheruka kubitangaza. Abayikoresha, bahawe amahirwe yo gukora “Update” bakabona Windows 11 ku buntu.

BBC yatangaje ko ubwo Windows 11 yamurikwaga Umuyobozi Mukuru w’iyo sosiyete, Satya Nadella, yavuze ko ari “ibuye ry’ifatizo mu mateka ya za windows”.

Izaba yemera ikoreshwa rya applications za Android kuri mudasobwa, bitandukanye n’uko byasabaga kwiyambaza porogaramu yitwa Bluestacks ku zindi windows.

Izaba ifite imiterere itandukanye n’izindi, aho mudasobwa yashyizwemo Start Menu yayo izajya iza hasi ariko rwagati kuri écran bitandukanye n’uko isanzwe iza ibumoso.

Uyikoresha kandi azabasha gukorera byinshi kuri mudasobwa imwe nta gikingiriza ikindi (multiple desktops) ku buryo wakwitabira nk’inama, ureba na filime, wandika cyangwa ukina n’imikino icya rimwe nta kibangamiye ikindi.

Windows 11 izajya kuri mudasobwa zifite nibura RAM ya 4G na processor ya 1GHz.