MC TINO: RSAU Inyishyuriza ite ku ikoreshwa ry’ igihangano itamfashije gukora ?

0
1014

Mu minsi ishize nibwo hongeye kuvugwa ko ibitangazamakuru bigomba gutangira kuzirikana ko bizajya byishyura abahanzi mu gihe bakoresheje ibihangano byabo. Ni ibintu bimaze iminsi bivugwa ariko ntibivugweho rumwe n’ abahanzi n’ abakuriye ihuriro ribahuza.

kuri ibi hari bamwe mu bahanzi bakizamuka bavuga ko bizagorana kumenyakana mu gihe bahita batangira gusaba ibitangazamakuru kubishyuza igihe bikoresheje ibihangano byabo.

Abaganiriye na Royal FM bahamya ko babona igihe cyari cyitaragera ngo iyi gahunda itangire.

Uwitwa Neema Rehema yagize ati:”nabikunze cyane kuko abahanzi bazaba bakunzwe hamwe n’indirimbo zabo  ariko hari n’imbogamizi bizagira  kuko nko kubahanzi basanzwe bazwi muri muzika (stars)bazakomeza kumenyekana ariko kubataramenyekana bizatuma ahubwo batazamuka ngo bagere kure.”

Kevin Skaa yagize ati:”twajyaga tubifata nk’imbuga zifasha guteza imbere cyangwa kumenyekanisha ibihangano byabahanzi batandukanye   none sinyeka ko ariko bizakomeza cyane ko nubundi ari indirimbo itazatuma abumva radiyo biyongera ,bizagorana ko abahanzi bakizamuka bamenyekana.”

ibivugwa naba basa nabataramenyekana cyane babihurizaho na bamwe mubazi mu Rwanda, Umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda ,utabarizwa muri iyi sosiyete ,nawe  avuga ko ataringombwa  ko bamwishyuriza igihangno cye. Ngo cyane ko kuva ku kwandika indirimbo kugeze igeze hanze byose abyimenyera kandi ntacyo bimutwaye.

Kasirye Martin uzwi nka  MC Tino yagize ati :”kuva kuri burikimwe ndimenya amashusho,kuyimenyekanisha ,kuyandika byose rero njyewe nta masezerano tuba dufitanye  rero icyo gitekerezo n’icyiza ariko kije mugihe kibi  kuko aranyishyuriza se ndayabona gute ? ni ibintu birimo akavuyo “.

Ku ruhande rw’Itangazamakuru rivuga ko riha agaciro igihanganio cy’umuhanzi ariko ntayandi mafaranga rikorera mundirimbo ze. Rikavuga ko ahubwo iki cyemezo kizagore abahanzi kurusha itangazamakuru

Umwe mu bayobozi  ba radio na Television by’Isango star Jean lambert Gatare  yagize ati :”ahubwo ibi mbona bizahombya abahanzi kurusha  ibitangazamakuru kuko twe ntayandi mafaranga dukorera muri izo ndirimbo zabo bahanzi  ahubwo ubusanzwe usanga abahanzi aribo baje kudusaba ngo indirimbo zabo zitambuke  turabizi ko ntagihangano cy’umuntu cyakagobye kugenda gutyo gusa ariko inyungu yambere ntabwo ari amafaranga  inyungu yambere y’umuhanzi nuko igihangano cye kigera kubo yakigeneye  rero twebwe umuhanzi uzaza akatwegera akamenya inyungu ze aho ziri  tugasinyanya amasezerano ko aduhaye igihangano cye tuzamwakira .”

Kuri ibi, umuyobozi wa sosiyete Nyarwanda y’abahanzi, TUYISENGE Intore ,yavuze ko bitareba abanyamuryango gusa ndetse ngo amafaranga azajya yishyuzwa itangazamakuru azajya asaranganywa abanyamuryango b’iyi sosiyete .arinako asaba abahanzi batayirimo ko ahubwo bayijyamo ngo nabo bazabone inyungu z’ibihangno  byabo Tuyisenge yagize ati:”ibi turigukora ntibireba umuntu uri muri sosiyete cyangwa utayirimo  kuko n’itegeko rirengera umutungo bwite nuko riyiteganya ,itegeko riteganya ko mugihugu hashyirwaho sosiyete ikurikirana inyungu z’abahanzi  hanyuma ubushobozi busarujwemo bukazasaranganya  abahanzi banyiri byabihangano byakoreshejwe  ,turabashishikariza kujya muri iyo sosiyete kugirango babe abanyamuryango kugirango n’amafaranga azakusanywa ntazahabwe bamwe kandi harimo nayawe kandi ntabwo iyi sosiyete irikwishyuza ibihangano by’abahanzi ba banyarwanda gusa nabo hanze bazishyuzwa.”

Ibi bibaye nyuma yuko mu 2017, iyo sosiyete nyarwanda y’abahanzi  yari iherutse kuvuga ko igiye gutangira kwishyuza za Radio na Televiziyo, ibintu byakuruye impaka zikomeye nanubu zongeye kuburwa .