
Kubera ibibazo bya Politike muri Mali, umuryango w’ ubukungu bw’ ibihugu byo mu burengerezuba bwa Africa ECOWAS wagize Uwahoze ari Perezida wa Nigeria Goodluck Jonathan umuhuza mu bibazo bya Politike biri muri Mali.
Uyu mugabo ategerejweho guhuza impande zihanganye muri iki gihugu cyane cyane uruhande rwa Perezida Ibrahim Boubacar Keïta, ubuyobozi bw’ abatavugarumwe na leta.
Mu biganiro bigiye gutangira biteganyijwe ko bizatumizwamo izo mpande zombie ariko bikanitabirwa n’ imiryango itegamiye kuri leta ndetse nabahagarariye amadini.
Ishyirwaho rya kuri uyu mwanya w’ ubuhuza Goodlack Jonathan kwatangajwe na Jean-Claude Kassi Brou, uyobora umuryango w’ ubukungu wo mu bihugu byo mu burengerazuba bwa afrcia Ecowas.
Hashize ibyumweru birenga 2 hari imyigaragambyo ikomeye muri iki gihugu, abigaragambya bakaba basaba Perezida Keita kuva kubutegetsi.
Aba bigaragambya kandi basaba abagize guverinoma kuvaho icyarimwe kuko bananiwe gukumira ibitero byabajihadist bidasiba guhitana abaturage babacivil mu majyaruguru y’ iki gihugu.
BBC yatangaje ko kuri uyu wa gatatu aribwo itsinda riyobowe na Jonathan ryagombaga kugera I Bamako muri Mali kugira ngo hatangizqwe ibiganiro byitezweho gushyira akadomo ku bibazo bya Politike muri iki gihugu.