
Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko yizeye ko iri huriro ry’abagore bahuriye mu muryango wa Commonwealth rigomba kubatera kwigirira ikizere muburyo bw’imiyoborere ndetse no muburyo bw’ubukungu.
Ibi yabigarutseho mw’ijambo rye ubwo yatangizaga ihuriro ry’abagore bibumbiye mu muryango w’ibihugu bikoresha uruimi rw’icyongereza CHOGM, ryanitabiriwe n’umunyamabanga w’uyu muryango Patricia Scotland.
Mu ijambo rye yagize ati. “ ndizera ko irihuriro ry’abagore bari mu bihugu bya Commonwealth rizatuma mwigirira ikizere muvuga muti,” “Yego, turizera neza ko turizera neza ko hari abagore mu nzego z’ubuyobozi, Yego, Tuzagera ku iterambere ry’ubukungu bw’abagore, Yego, tuzagira uruhare rwacu, kugirango tugabanye ingaruka mbi z’imihindagurikire y’ikirere, cyane cyane nkatwe bagore n’abakobwa.”
Yakomeje agira ati, “Yego, twese hamwe, dushobora, kandi tugomba kurandura ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa.”

Umunyabanga mukuru w’umuryango wa Commonwealth Patricia Scotland, yatangaje ko akarusho ka Commonwealth, gahagije ku kuba intego z’uburinganire n’iterambere ry’umugore zagerwaho. Ati, “Ihuriro ry’Abagore n’iyi CHOGM ni amahirwe yacu yo gushingira ku nyungu zacu za Commonwealth. Uburyo bwacu busa bwimiyoborere ya demokarasi, amategeko ahuriweho, ururimi rusanzwe, ninzego zihuriweho zitera imbere twese inzara ninyota.”

Umunyabanga mukuru w’umuryango wa Commonwealth Patricia Scotland
U Rwanda kandi ruzwi ku rwego mpuzamahanga mu kugira umubare munini w’abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko, aho bagera kuri 61%, Sena ikagira 38%, Guverinoma ikabamo 50% mu gihe inzego z’ibanze zigomba kuba zigizwe na 30% by’abagore, nk’uko amategeko abivuga.