Loni yanze guha agaciro ikirego Kenya ishinjamo Somalia kuyitwarira agace kayo, nimugihe Kenya yo ivuga ko uru rukiko rwabogamiye ku ruhande rwa Somaliya.

0
1043

Urukiko Mpuzamahanga rw’Umuryango w’Abibumbyeku isi, rwanze kumva uruhande rwa Kenya mu kibazo cy’igihe kirekire Kenya ifitanye na Somaliya ku bijyanye n’aho ibi bihugu byombi bigabanira mu Nyanjya y’u Buhinde.

Ibi bihugu byombi ntibyumvikana ku gace k’impande eshatu kari muri iyi Nyanja kangana na kilometero kare ibihumbi 100 bivugwa ko gakungahaye kuri peteroli na gaze, aho buri gihugu kivuga ko ari agace kacyo.

Iki kibazo kimaze igihe kirekire gihanganishije ibi bihugu byombi, aho Kenya ivuga ko aka gace ari akayo kuko kagomba kujyana n’umurongo iki gihugu kigabaniraho na Somaliya.

Somaliya yo ivuga ko agace kayo mu Nyanja y’u Buhinde kagomba kujyana n’uko ubutaka bw’iki gihugu bumeze.

Uru rukiko mu gukiza izi mpaka rwanze ikirego cya Kenya aho yireguraga ivuga ko yemeranyijwe na Somaliya ko aka gace ari akayo.

Urukiko Mpuzamahanga rw’Umuryango w’Abibumbye ku isi, ruvuga ko nta gihamya yerekana ko aka gace ari aka Kenya ndetse isaba ko buri gihugu kizirinda kuvogera ubusugire bw’ikindi, hakurikijwe amategeko mpuzamahanga.

Nyuma y’iyi myanzuro Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yavuze ko guverinoma ye itemera icyemezo cyafashwe n’urukiko mpuzamahanga rw’ubutabera rufite icyicaro i La Haye, ni mugihe Somaliya yo yishimiye intsinzi nyuma yo kwegukana agace kahoze ari akayo.