
Abacuruzi n’abandi ba rwiyemezamirimo ibikorwa byabo byashegeshwe na Covid-19, barasabwa kujya kwaka inguzanyo ihendutse banyuze mu bigo by’ imari basanzwe bakorana nabyo ku mafranga yashyizwe mu kigega cyingoboka kubera ingaruka za Covid-19 ku bashoramari. .
Nyamara n’ubwo hari abamaze kubigana ngo bazahure ibikorwa byabo hari abandi bagitinya, bakavuga ko bari basanganywe amadeni bityo batakomeza kwishora muyandi nubwo yaba ahendutse.
Gusa kuri ibi, Umuyobozi w’ihuriro ry’ibigo by’imari iciriritse Emmable Nkuranga avuga ko kubona amafaranga muri iki kigega byoroshye kandi ko inzira binyuramo nayo yoroshye kurushaho.
Yavuze ko iyo inzira ishobora gufata igihe gusa atari umwanya w’amananiza ahubwo ari imwanya wo kureba niba ibisabwa byuzuye kuko umuntu wese iyo yujuje ibisabwa iyo asabye ayo mafaranga ayabona yongeraho ko umuntu yerekana uburyo bw’imikoreshereze yayo mafaranga mu mushinga we, mubucuruzi,akerekana koko yagizweho ingaruka n’icyorezo cya covid 19 ndetse akerekana ko koko agiye kuyakoresha neza bijyanye no kuyishyura.
Uyu muyobozi kandi yongeyeho ko ari umwanya mwiza wo gutinyuka gufata umwenda muri iki kigega ugakora wishyura buhoro buhoro dore ko mu kwishyura aya mafaranga byorohejwe.
Yavuze ko kandi ari amafaranga azishyurwa ariko inyungu ingana 8% kumwaka ugereranije n’ibindi bigo by’imari aho inyungu iba ingana 17% ku mwaka ikindi uwo muntu yihanganirwa amezi atatu guhera igihe ufashe inguzanyo kugeza igihe utangiye kwishyura
Gushyiraho iki kigega ni imwe mu ngamba Guverinoma yashyizeho mu gufasha ibigo by’ubucuruzi guhangana n’ingaruka byagizweho n’icyorezo cya COVIDー19. Ni ikigega cyatangiranye miliyari 101 Frw, ariko intego ni uko cyagera muri miliyari 200 Frw.
Ibigo bitandukanye byahuye n’ingaruka zikomeye zirimo ibihombo byatejwe n’igihe ibikorwa by’ubucuruzi byamaze igihr bifunze mu gukumira ikwirakwira rya Coronavirus.
Ku ikubitiro ba rwiyemezamirimo bari barashoye amafranga mu bikorwa byubukerarugendo namahotel nibo babanje gutaka ibihombo ariko ninabo bafashe iyambere mu kugana iki kigega kuburyo ngo benshi bahawe inguzanyo yaya mafranga.
Gusa hari bacuruzxi baciriritse bakunze kugaragaza ko bategerwa ngo basobanurirwe ibyiki kigega nabo babe batinyuka kuguzamo amafranga yakongera kuzahura ubucuruzi bucirirtse bwakubiswe hasi niki cyorezo.