La Haye: Uwaburaniraga Kabuga yivanye mu rubanza

0
2179

Umunyamategeko w’Umufaransa, Me Emmanuel Altit wari waburaniraga
Umunyarwanda Kabuga Félicien yikuye mu rubanza yunganiragamo uyu
mugabo.
Kuva Kabuga yatabwa muri yombi, yunganirwaga mu buryo bw’amategeko
n’Umufaransa, Emmanuel Altit gusa ikinyamakuru Jeune Afrique kivuga ko
uyu mugabo yatangiye kuzuza ibisabwa kugira ngo yikure mu rubanza.
Me Altit usanzwe ari umujyanama wa Laurent Gbagbo ntiyigeze atangaza
impamvu yahisemo kwikura muri uru rubanza. Ibi rero bivuze ko Kabuga
agomba gushaka abandi bazamwunganira bashya.
Altit yaherukaga kunganira Kabuga mu Ugushyingo 2020, ubwo
yagaragaraga bwa mbere mu rukiko mpuzamahanga Mpanabyaha rw’i La
Haye mu Buholandi ari nacyo gihe aheruka kuburanira.
Kabuga afatwa nk’umuterankunga ukomeye wa Jenoside yakorewe
Abatutsi mu 1994.
Ashinjwa ko mu Ugushyingo 1993 sosiyete ye yinjije mu gihugu toni 25
z’imihoro ivuye mu Bushinwa, nyuma muri Werurwe 1994 agura indi
mihoro ibihumbi 50. Ni intwaro zakoreshejwe mu kwica abatutsi muri
Jenoside.
Kabuga yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano z’u Bufaransa muri
Gicurasi 2020 nyuma y’igihe kinini ashakishwa.
Akurikiranyweho ibyaha birindwi birimo icyaha cya Jenoside,
ubufatanyacyaha mu cyaha cya Jenoside, gukangurira abantu gukora
Jenoside, ubwinjiracyaha bwa Jenoside n’ibindi bifitanye isano na Jenoside
yakorewe Abatutsi mu 1994.

La Haye yamaze kwivana murubanza rwa kabuga Felicien