
Hari bamwe mu bakobwa b’ urubyiruko bavuga ko gushyira amashusho yabo bambaye uko bavutse ku mbuga nkoranyambaga ntacyo bibatwaye kandi ko babona ari uburenganzira bwabo.
Ni mugihe nyamara hari bagenzi babo bo basanga bidakwiye, Royal Fm yashatse kumenya icyo abakobwa burubyiruko batekereza kuri iyi ngingo.
Umutesi Anitha amazina (yahinduwe)yagize ati :”njyewe numva gushyira hanze amafoto cyangwa amashusho nambaye uko nshaka wenda nkaba nashyira nko kuri social media ni uburenganzira bwanjye kuko mbambikunze kandi nabihisemo rero gufata ifoto nambaye uko nshaka ngaragaza bimwe mubice by’umubiri wanjye ntawe mbanashyizeho agahato ngo abikore nijyewe ubwanjye nuburenganzira bwanjye rero“.
Kamikazi Vanessa (amazina yahinduwe)ati:” njyewe niba imyemerere yanjye ibinyemerera ntakibazo kuba nabishyira kumbuga nkoranya mbaga ahubwo wowe niba udashaka kubibona wareka kubireba cyangwa se ukareka kunkurikirana ariko ubundi mbanabishyizeho mbishaka, ese ubundi kuki Kuki mpanirwa kwerekana Imiterere yanjye kuri Instagram yanjye ? ”.
Ingabire Yvonne (amazina yahinduwe)ati:”yego ni uburenganzira bw’umuntu ariko kuruhande rwawe secret yawe cyangwa se sociyete ugendamo ukavuga ngo nineyerekana gutya baramfata gute ugasanga bikwiciye ahazaza hawe ntawamenya erega harinigihe ushobora kubona akazi bakabanza bakagenzura imbugankoranyambaga zawe bakareba ibyo ushyiraho rero basanze wambara uko wishakiye byakugabanyiriza amahirwe”.
Ineza Dianne (amazina yahinduwe) ati:”njyewe numva ibyo Atari uburenganzira bwawe kuko erega uba ugiye no kwica umuco wacu Nyarwanda ntibikwiye ko abari bashyira amafoto cyangwa amashusho agaragaza imyanya yabo y’ibanga “.
Ibi ni mu gihe mu minsi ishize hari abarekanywe n’ inzego z’ umutekano bakurikiranyweho gukwizakwiza ku mbugankoranyambaga amashusho yabo bambaye uko bavutse.
Kugeza ubu urwego rw’ Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB rwatangaje ko rwamaze gushyikiriza Ubushinjacyaha dosiye y’abakobwa bane bakurikiranyweho ibyaha byo gutangaza amashusho y’urukozasoni binyuze kuri internet.
Ingingo ya 34 y’Itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga ivuga ko umuntu ushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa aba akoze icyaha.
Ubihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu ya 1.000.000 Frw ariko atarenze miliyoni eshatu.