Kohereza amafaranga kuri Airtel Money byagizwe ubuntu

0
2145

Airtel yashyiriyeho abakiriya bayo gahunda yitwa IBANGA NTA RINDI aho kuri ubu abakiriya ba Airtel Money mu Rwanda bashobora kohererezanya amafaranga ku buntu.


Izi zikaba ari impinduka zikomeye zorohereza abakiriya bifuza koherereza amafaranga inshuti n’abavandimwe.
Ubu buryo bwo kohererezanya amafaranga buje nyuma y’uko hafunguwe amashami na service center bigera kuri 75 mu rwego rwo gufasha abakiriya guhabwa serivisi zitandukanye harimo n’izo kohererezanya amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga, izi serivisi zikaba ziboneka
igihe cyose ku mubare uwo ari wo wose w’amafaranga.

Atangaza iki gikorwa, umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda, Amit CHAWLA yagize ati: “Nzi neza imbogamizi abakiriya bahuye nazo kubera icyorezo cya Covid-19, akaba ari nayo mpamvu twifuje gufasha abakiriya kohereza no kwakira amafaranga ayo ari yo yose buri munsi mu gihe
kirambuye.”
Abakiriya ba Airtel Money bashobora kohereza amafaranga miliyoni ebyiri inshuro eshatu ku munsi kandi ku buntu.