Kivu: Polisi yarokoye abantu 7 bari bagiye kurohama

0
907

Kuri uyu wa Mbere, ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi, ryatabaye abantu 7 bari bagiye kurohama mu Kivu ubwo ubwato bari barimo bwarengerwaga n’amazi.

Ubu bwato bwari butwaye ibicuruzwa buturutse i Rutsiro bwerekeza i Nyamyumba muri Rubavu.

Ni ubwato bw’ibiti bwinjiwemo n’amazi butangira gucubira.

Amakuru aturuka muri Polisi y’u Rwanda avuga ko ubwato nabwo babashije kubukuramo, ariko ibicuruzwa byabo byagiye kubera umuhengeri mwinshi wagiye ubitwara hirya no hino.

Iyi mpanuka y’ubwato ibaye nyuma y’aho ku Cyumweru habaye indi igahitana umugabo umwe.

Bwari burimo umusaza w’imyaka 50 n’umuhungu we w’imyaka 20 Hakizimana Etienne akaba ari nawe warokotse iyi mpanuka.

Iyi mpanuka imaze kuba, ishami rya polisi y’u Rwanda rikorera mu mazi ryavuze ko  ryahise rihagera, rigaragaza ko ubu ubwato bwarohamiye muri metero 220 z’ubujyakuzimu nk’uko byagaragajwe n’ibipimo byafashwe n’ibikoresho byashyizwe mu bwato bushya polisi y’u Rwanda iherutse kugura.

Abakorera ingendo mu Kiyaga cya Kivu, bavuga ko muri iyi minsi hagaragara umuhengeri udasanzwe.