Kigali:Intsinzi y’Amavubi yabakuye muri gahunda ya guma murugo

0
867
Nyuma y'insinzi i nyamirambo abaturage buzuye imihanda

Nyuma y’intsinzi y’ikipe y’u Rwanda Amavubi mu ijoro ryacyeye, mu mujyi wa Kigali abantu benshi bagaragaye mu mihanda mu byishimo mu gihe uyu mujyi uri mu mategeko ya ‘guma mu rugo.

Amavubi yageze mu mukino ya 1/4 cy’irushanwa CHAN atsinze Togo ibitego bitatu kuri bibiri, Amavubi yaherukaga kugera muri 1/4 cy’iri rushanwa mu 2016 ubwo iri rushanwa ryaberaga mu Rwanda.

Ibi byabaye hashize umwanya muto minisiteri y’ubuzima itangaje ko habonetse abantu 574 bashya banduye Covid-19, umubare munini ubonetse w’abanduye ku munsi kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda mu kwa gatatu 2020.

Ibitego bya Olivier Niyonzima, Tuyisenge Jacques, by’agahebuzo icya Sugira Ernest wari ukimara gusimbura, nibyo byagejeje Amavubi ku ntsinzi maze abantu i Kigali bisuka mu mihanda kubera ibyishimo.

Amashusho y’abantu amagana, batambaye udupfukamunwa kandi begeranye cyane, bari mu byishimo mu mihanda muri Kigali yakwiriye henshi ku mbuga nkoranyambaga.

Amategeko adasanzwe yo kuguma mu rugo mu murwa mukuru Kigali azongera gusuzumwa amazeho ibyumweru bibiri, tariki 02 z’ukwezi kwa kabiri, nk’uko guverinoma yabitangaje.

Ku cyumweru, Amavubi muri 1/4 azakina n’ikipe ya mbere mu itsinda D iza kumenyakana mu mukino iba uyu munsi, iri tsinda ubu riyobowe na Guinea na Zambia zinganya amanota ane.