Kigali: Ntibyemewe gukoresha Cash mu guha abasabiriza

0
1039

Bamwe mu baturage batuye umujyi wa Kigali bavuga ko kubuza abantu guha abasabiriza amafaranga mu ntoki bisa no guca abasabiriza mu mujyi wa Kigali, Ni nyuma yuko inama  njyanama  y’umujyi wa Kigali isohoye itangazo ribwira abantu kwirinda guhereza abasabiriza  amafaranga mu muhanda.

Iri bwiriza  ry’ inama njyanama y’umujyi wa Kigali rivuga ko gufasha  abasabiriza mu muhanda ni bumwe mu buryo bushobora kwihutisha coronavirusi ,bityo rero buri wese arasabwa kwirinda guhereza abasabiriza amafaranga mu muhanda mu rwego rwo kurushaho kwirinda.

Aba ni bamwe mu baturage baganiriye na Royal Fm bavuga kuri iri bwiriza. Umutesi Grace yagize ati” guca abantu basabiriza mu mujyi wa Kigali no kuba babwira abantu babafasha ngo ntiba kabafashe birumvikana kuko byadufasha kwirinda ikwirakwiza rya covid 19 ariko nanone ntibakagombye guhita babaca gutya kuko hari abatagira munsi y’urugo cyangwa ahandi akura rero ndumva ahubwo bafata izindi ngamba zuburyo twajya tubafashamo turikwirinda na coronavirusi”.

Ngabo Fabrice(amazina yahinduwe)ati”iki cyemezo ndagishyigikiye kuko nubundi umuco wo gusabiriza simwiza dukwiye kuwureka kandi koko wanakwira kwiza covid 19   rero iribwiriza kugiti cyanjye naryakiriye neza.”

Kurundi ruhande mayor w’umujyi wa Kigali asobanura ko nubundi gusabiriza bitemewe arini cyaha gihanirwa,bityo nuyu muco ukwiye gucika  no murwego rwo kurwanya corona virusi.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa yagize ati: “Ibyo ariko binatuganisha kumuco wo gusabiriza kuko nubundi nini cyaha gihanirwa nigitabo cy’amategeko ahana icyo twakoze rero nuko dukomeza gukangurira abantu cyane cyane batanga kubicikaho bakabireka kuko muri ikigihe bwo ushobora no kubona umuntu ukamugirira impuhwe ukamufasha ariko ntube umuhaye amafaranga gusa ahubwo ukanamuha coranavirusi ,ibyo nibyo kwirinda cyane turakorana rero nibigo bitandukanye kuko ahantu henshi baba basabiriza turahazi n’imbere y’amasoko bahahiramo (super market..) nahandi usohoka ukababona ibyo bigo rero nabyo bidufashe ariko hagize ubona uwo muntu wagize iyo ngeso akabimenyesha n’ubuyobozi bumwegereye kugirango barebe icyabimuteye kugirango niba afite nubwo bucyene cyangwa inzara bakamufasha ariko badasabirije”.

Umujyi wa Kigali niwe ukunze kurangwamo abasabiriza benshi, ubasanga aha hurira abantu benshi nko muri gale ,imbere y’amazu akorerwamo ubucuruzi n’ ahandi.