Kigali : Bafashwe bapakiye imifuka 25 ya Caguwa barenzaho amatafari

0
811

Polisi y’u Rwanda yafashe abantu barindwi (7) bakurikiranyweho ibyaha birimo ubucuruzi bwa magendu aho bafatanywe imifuka 25 y’imyenda ya Caguwa bari bahishe munsi y’amatafari.

Aba bantu bafashwe n’Ishami rya Polisi rishinzwe kugenzura imitangire ya serivisi muri Polisi, ribafatira mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali aho ibyo bafatanywe bari babivanye mu Karere ka Muhanga.

Uretse imifuka 25 y’imyenda ya caguwa irimo n’ibitenge, banafatanywe amakarito 5 y’amavuta yangiza uruhu n’amakarito 5 arimo amata y’ifu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko bariya bantu bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Polisi yakiriye amakuru avuga ko Munyaneza Alfred na Nshimiyimana Jean Marie Vianney barimo guhamagara abanyonzi babiri batwaye iyo myenda ya magendu.”

CP Kabera avuga ko aba banyonzi bivugira ko imyenda bayivanye hafi ya Nyabarongo bayihawe na Nteziryayo wari uyifite mu modoka ya FUSO.

Nteziryayo yahamagawe n’abo banyonzi yari yahaye akazi, abapolisi bahise bamufata ajya kubereka aho yari yasize ikamyo harimo iyo caguwa itwikirijwe n’amatafari mu rwego rwo kuyihisha ni mu gihe Uwimana Adelphine na Mpanuwumva Valens Bafashwe bicaye muri ya kamyo.

Indi modoka RAC 825 V yafatiwe mu bikorwa bya Polisi biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ko yari iya ba nyiri caguwa ikaba yagendaga imbere yabo mu rwego rwo kubaburira igihe baba hari aho babonye inzego z’umutekano mu muhanda.