
David Maraga, umukuru w’urukiko rw’ikirenga rwa Kenya, yasabye Perezida Uhuru Kenyatta gusesa inteko ishingamategeko kuko itarimo abadepite b’abagore bagenwa n’itegeko.
Mu ibaruwa yandikiye Bwana Kenyatta, uyu mucamanza mukuru wa Kenya yavuze ko kunanirwa gushyira abandi bagore mu nteko ari ukurenga ku biteganywa n’itegekonshinga, bikaba byafatwa nk’ivangura rikorewe abagore.
Itegekonshinga rya Kenya rivuga ko nta bantu b’igitsina kimwe bashobora kwiharira imyanya irenga bibiri bya gatatu by’imyanya yose y’abagize inteko ishingamategeko.
Ariko abagore bafite imyanya iri munsi cyane y’imyanya 116 iteganywa n’itegekonshinga, muri iyi nteko ishingamategeko ya Kenya igizwe n’abantu 350.
Bwana Maraga yandikiye Perezida Kenyatta ko inteko ishingamategeko yananiwe cyangwa yirengagije gushyira mu bikorwa itegeko rituma habaho uburinganire mu nteko, nubwo hari ibyemezo bine by’inkiko byayisabye kubikora.
Uyu mucamanza mukuru wa Kenya yongeyeho ko ubu bitumye, nk’uko abyemerewe n’amategeko, asabwa kugira inama perezida yo gusesa iyi nteko ishingamategeko.
Justin Muturi, umukuru w’inteko ishingamategeko ya Kenya, yavuze ko gusesa inteko ari ibintu bidashoboka kubishyira mu bikorwa.
Itegekonshinga rishya rya Kenya ryagiyeho mu mwaka wa 2010.
Kandi iyo ngingo y’uburinganire yuko nta bantu b’igitsina kimwe bagomba kurenga bibiri bya gatatu by’abagize inteko, yagombye kuba yarakurikijwe mu myaka itanu nyuma yuko itegekonshinga rishya ritangiye.
Nubwo hamaze igihe hari impaka kuri iyo ngingo, iyi nteko ya Kenya yiganjemo abagabo ntabwo irabona uburyo bwo kongera umubare w’abagore.
Benshi mu badepite b’abagabo bavuga ko bidakwiye guha indi myanya abagore gutyo gusa, bakavuga ko abagore bakwiye kuyiharanira binyuze mu matora.
Inkuru ya BBC