
Bank y’ abanyakenya ariko inakorera mu Rwanda, KCB Group yatangaje ko yasinyanye amasezerano na Atlas Mara yo kwegukana imigabane ingana na 62.06% ya Banki y’Abaturage y’u Rwanda.
Ibi bikaba byatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa kane n’ ubuyobozi bukuru bw’ iyi Bank muri kenya, bwavuze ko buzishyura amafaranga abandi bari bafite imigabane muri Bank y’ abaturage.
KCB Group yatangaje ko iteganya no kugura imigabane yose 100% muri African Banking Corporation yo muri Tanzani.