
Juno Kizigenza, Umuhanzi ukizamuka mu muziki wahawe urw’amenyo n’abakoresha imbuga nkoranyambaga nyuma yo kwifatira ku gahanga Meddy akavuga ko atamubona nk’umwami wa muzika Nyarwanda mu gihe yaheze ishyanga, yashyize hanze indirimbo yise “Please me” igaragaramo umukobwa wambaye Imyambarire itaravuzweho rumwe !
Mumpera z’icyumweru gishize ni bwo Meddy yasohoye indirimbo ye nshya ’My Vow’ yaririmbiye umugore we, Mimi Mehfira. Iyi ndirimbo yakiriwe neza ndetse ica agahigo ko kuba yararebwe mugihe gito cyane aho mu gihe cy’iminsi ine imaze ku rubuga rwa YouTube imaze kurebwa n’abarenga 1,700,000.
Uburyo iyi ndirimbo yaciye uduhigo two kurebwa n’abantu benshi, byatumye uyu muririmbyi yitwa n’abatari bake umwami w’umuziki Nyarwanda. Cyakora cyo n’ubwo abenshi bagereranyije Meddy nk’umwami, Juno Kizigenza we ntakozwa ibyo kuba uyu muhanzi yakwitwa umwami.
Mu butumwa bwo kuri Twitter (Jun yaje gusiba), yagize ati “Umwami watorotse se! Umwami cyangwa umwamikazi ari ino ntabwo ari ishyanga.”
Ishyanga Juno Kizigenza yavugaga ni muri Leta zunze Ubumwe za Amerika Meddy aba(aho yagiye bwambere atorotse), mu gihe umwami nyawe yagaragaje ko ari we ubwe.
Ni ubutumwa butakiriwe neza na benshi mu bakunzi b’umuziki Nyarwanda, bashinja Juno Kizigenza kwishyira hejuru nyamara ntacyo arageraho ndetse bamushinja kugirira Meddy ishyari.
Uwiyise Itonde Biryogo ndayikurusha yagize ati: “Juno Kizigenza, niba udashobora kubaha ibikorwa by’abakubanjirije ubwo uzatera ikunga ibikorwa by’abazamuka? Nta rutugu rukura ngo rusumbe ijosi musore, ushatse wagenza gacye.”
Ka Virunga kumukara we yagize ati: “Ariko ubu aka kana kumva kamaze kugera kure koko? Harya hari stage Gee yari yurira byibuze ngo anasuhuze abafana? Juno Kizigenza, umwana aravoma ntago asya!”
Abenshi mu bakunzi b’umuziki bashinje uyu muhanzi ukizamuka kwishongora ndetse no gukoresha izina rya Meddy mukwamamaza (Gutwikira) iyi ndirimbo ye nshya “Please me”!
Ubundi iyi ndrimbo Juno kizigenza ahise ashyira hanze bivugwa ko yari kuzajya hanze tariki 30 z’uku kwezi ni ukuvuga ko ayishyize hanze mbere ho iminsi 3.