
Guverinoma y’u Buyapani yashyizeho Tetsushi Sakamoto nka Minisitiri ushinzwe kurwanya ubwigunge, ufite inshingano zo guhangana n’umubare munini w’abiyahura n’umubare muto w’abana bavuka.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri Sakamoto yavuze ko mu nshingano z’ingenzi yahawe harimo guhangana n’umubare munini w’abagore barimo kwiyahura muri ibi bihe bya Covid-19.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri Sakamoto yavuze ko mu nshingano z’ingenzi yahawe harimo guhangana n’umubare munini w’abagore bari kwiyahura muri ibi bihe bya Covid-19.
Ati “Minisitiri w’Intebe yantegetse gusuzuma icyo kibazo nkatanga n’uburyo bwo kugikemura. Ndizera ko tuzatangiza ibikorwa bitandukanye bigamije kurwanya ubwigunge, abantu bagasabana.”
Mu kwezi kwa cumi umwaka ushize abagore 880 bariyahuye mu Buyapani, bikaba byariyongereye ku kigero cya 70% ugereranyije n’ukwezi nk’uko mu 2019.
Inzobere mu bijyanye no kwiyahura mu Buyapani, Michiko Ueda yabwiye Business Today dukesha iyi nkuru ko u Buyapani bufite abagore benshi badafite abagabo. Ibyo ngo byatumye ingaruka zatewe na Covid-19 zibashegesha cyane, babura ukundi babigenza bakiyahura.