
Bamwe mu babyeyi bakomeje kugaragaza impugenge kumyigire y’abana babo kubera impunduka za hato na hato zigaragara mu burezi ibi bamwe babibonama imbogamizi gusa abandi bagashimangira ko haricyo bigiye kongera ku bumenyi bwabo.
Impungenge zaba babyeyi zigaragajwe mu gihe hashize iminsi micye umuyobozi mukuru w’ikigo kigihugu gishinzwe uburezi REB ,Dr Ndayambaje Irenee atangaje ko mugihe amashuri azaba atangiye abana bose baziga mu rurumi rw’icyongereza uhereye mu mashuri abanza kuzamura hejuru.
Bamwe mubabyeyi ganariye na Royal FM batugaragarije ibitekerezo byabo kumpinduka zigaragara mu burezi .
Umuhoza Anitha(amazina yahinduwe )yagize ati “rwose miniseteri y’uburezi igerageza kwita kubanyeshuri ikabaha gahunda bagenderaho kandi ikabafasha ariko kuriki cyijyanye no kuba bahora ba bahindagurira indimi bitewe nuko wenda bageze mu gihe runaka ibi nukugora abana kuko tuziko iyo umwana akiri muto nibwo afata ururumi neza ukavuga ngo uyu mwana ururumi araruzi mugihe babahindurira rero burigihe bizatuma ntanarumwe bamenya usange haba ikinyarwanda ntacyo azi ndetse ni cyongereza ntakizi.”
Bagabo Innocent (amazina yahinduwe) yagize ati”ni byiza ko abana biga mu rurimi rumwe bahereye hasi ariko kugirango babashe kumenya indimi z’amahanga kuko umwana kwiga gusa mu Kinyarwanda yagera muwa 4 agatangirana nurundi rurumi bira mugora rya reme ry’uburezi ugasanga ntaryo ariko nibura nibajya bazamuka biga mu cyongereza bizabafasha”.
Kurindi ruhande umurezi nawe waganiriye na Royal FM yatugaragarije igitekerezo cye kumpinduka zigaragara mu burezi.
Mbabazi Odette (amazina yahinduwe)yagize ati”ibi nibyiza bigiye gutuma abana bazajya bazamuka bazi ururimi neza,ibi bizatanga umusaruro kuminsindire kuko ntibazajya bagorwa no kugera muwa 4 bagatangirana nu rurimi rushya kuko bazaba bararutangiriyemo”.
Mu minsi ishize, Ikigo cy’ igihugu gishinzwe uburezi REB cyasohoye itangazo rivuga ko igihe amashuri azaba atangiye abana bose baziga mu rurimi rw’icyongereza guhera hasi kugeza hejuru.
Ubusanzwe hari hari gahunda yari yashyizweho mu mpera za 2019, yemereraga abana biga mu mashuri y’incuke n’icyiciro kibanza cy’amashuri abanza (kuva muwa mbere kugera mu wa gatatu) kwiga muru rumi rw’ikinyarwanda.