Itsinda ry’impuguke zigenga zavuzeko umuryango mpuzamahanga wita kubuzima OMS warangaye kuri covid 19

0
851

Itsinda ry’impuguke zigenga ryavuze ko Ubushinwa n’Umuryango mpuzamahanga wita kubuzima OMS ku isi ko hari icyo bashoboraga gukora byihuse kugira ngo barinde ikwirakwira r’icyorezo cya coronavirus mu ntangiriro zacyo.

Akanama kigenga gashinzwe gutegura no kurinda icyorezo kavuze ko isuzuma ryakozwe  ku itangira ry’ibibazo mu Bushinwa “ryerekana ko hashoboraga kubaho ibimenyetso byerekana ko hari corana virusi, hakiri kare bikarindwa vuba.

Covid-19 yamenyekanye bwa mbere mu mujyi rwagati wa Wuhan mu mpera za 2019 mbere yo kwambuka umupaka w’Ubushinwa kugira ngo yangize isi yose, ihitana ubuzima bw’abantu barenga miliyoni ebyiri ndetse n’ubukungu bukahatikirira.

Aka kanama kavuze ko bigaragara ko “ingamba z’ubuzima rusange zashoboraga gukoreshwa cyane n’inzego z’ubuzima z’ibanze n’igihugu mu cy’Ubushinwa mu kwezi kwa mbere 2020.