
Uyu munsi mu Leta y’ u Rwanda yatangije uburyo bwo kwandika mu irangamimerere abavutse no kwandukuza abapfuye bikorewe kwa muganga.
Kuri uyu wa mbere nibwo umuhango wo gutangiza ubu buryo bushya wabaye witabirwa na minisitiri Proffesor Shyaka Anastace ndetse na Minisitiri w’ ubuzima Dr Daniel Ngamije ukaba wabereye mu bitaro bya Masaka mu mujyi wa Kigali.
Itegeko No 32/2016 rigenga abantu n’umuryango ryavuguruwe muri uyu mwaka 2020 ryatanze uburenganziza bwo kwandika abavuka no kwandukura abapfiriye mu bigo nderabuzima bya leta n’ibyigenga; naho ibyabereye mu muryango bigakorerwa ku rwego rw’akagari.
Iri tegeko ryashyizeho Kandi abanditsi bashya b’irangamimerere, aba ni umuyobozi w’ikigo nderabuzima/ivuriro n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari.
Aba bakazajya bandika abavutse no kwandukura abapfuye.
Minisiteri y’ ubutegetsi bw’ igihugu ivuga ko ubu buryo bushya buzroshya gukusanya imibare igenderwaho mu igenamigambi. Avuga kandi ko iyi serivisi yegerejwe abaturage mu rwego rwo kwirinda ingendo ndende bakoraga bajya kwandikisha umwana wacutse cyangwa kwandukuza uwitabye Imana.