Inama yiswe iya Goma, RDC izayungukiramo-Ubusesenguzi

0
1023

Iyi nama yagombaga kubera mu Mujyi wa Goma muri RDC, ikitabirwa n’abakuru b’ibihugu uko ari batanu imbonankubone aribyo Angola, Burundi,RDC, Rwanda na Uganda  ,gusa yaje gusubikwa inshuro nyinshi ku mpamvu zitandukanye, biza kwanzurwa ko igomba kuba hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus n’izindi mbogamizi zagiye zigaragazwa iyi nama kandi ikaba yari  igitekerezo cy’iyi nama cyatanzwe na Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi

Impuguke akaba n’ umusesenguzi muri politike, akaba akurikirana politike yo mu karere k’ ibiyaga bigari  Ramba Mark ubwo yaganiraga na Royal FM yavuze ko  nubwo hari bamwe batekereza ko Perezida Felix Tshisekedi yashakaga guhuza bimwe mubihugu umubano wabyo udahagaze neza ,ariko ahubwo nawe ubwe arikurengera umutekano w’igihugu cye.

Yagize ati “ndatekereza iyi nama Tshisekedi yari yayitumije agira ngo ashake umuti afatanyije n’ abandi bayobozi twibuke ya nama yigeze  gutumiza i Goma yo kugirango bahurize hamwe ingabo zijye kurwanya aba bantu bari mu burasirazuba bwa RDC  ibyo byarananiranye ariko nyuma yaho twumva ngo igisirikare cya RDC cyarashe FDLR ariko ntikigeze gifata aba Red tabara rero ndahamya ko iyi nama yafasha mu kongera gukumira RD Tabara na ADF NALU muri kivu.”

Ramba Mark kandi abona impamvu iyi nama ihora ihindagurwa aruko bamwe muba Perezida batagaragaza  ubushake  yagize ati “ Niba koko bafite umutima wo gushaka kumvikana  na bandi bose niba u Rwanda arirwo rwavuze ruti noneho reka dukoreshe uburyo bw’ikoranabuhanga (virtual conference ) byabaho kandi bikagenda neza, Ariko inama ikaba bakavuga ibyo bakagombye kuvuga. ariko njyewe uko byumva habaye harimo ubushake uburyo bw’ikoranabuhanga bwabafasha “

Iyi nama bikaba bivugwa ko izaba  igamije guhuza bimwe mu bihugu bifitanye umwuka utari mwiza hagatayi yabyo mu karere, ndetse no gushaka amahoro mu ntara ya Kivu muri RDC no mu  karere kose muri rusange  gusa Ntiharatangazwa itariki iyi nama igomba kuzasubukurirwaho.

Bamwe mubakuru b’ ibihugu bazaganirira ku bibazo by’ akarere mu nama izaba hifashiishijwe ikoranabuhanga.
Ibiri muri iyi nkuru ni ubusesenguzi bwa Ramba Mark umusesenguzi kuri Politike yo mu Karere.