
Iyi nama y’ihuriro ku iterambere ry’ubuhinzi yo kurwego rwo hejuru ku isi izasuzumirwamo iterambere ry’ubuhinzi kumugabane wa Africa mu kiciro k’ibiganiro bizahuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma byo ku Mugabane w’Afurika, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yitezweho kugaragaza ingamba zizafasha Afurika kubaka no kongera umutekano w’ibiribwa urambye.
Muri iyi nama hatangirizwamo gahunda yiswe “Agribusiness Deal Room” igamije guhuriza hamwe abashoramari, abakikorera na za Guverinoma bagafata ingamba zihamye ndetse bagasangira n’amasomo azafungura amahirwe yo kugera ku gishoro, by’umwihariko abashoramari bato n’abaciriritse bakabona imari haba mu rwego rw’ubuhinzi cyangwa urw’ibiribwa.
Umuyobozi w’umuryango AGRA Agnes Karibata yabwiye ibitangazamakuru bya leta ko iyi nama yabaye icyenewe nubwo umugabane w’africa n’isi muri rusange bugarijwe nicyorezo cya covid 19 ukaba ari numwanya mwiza wo kuganira cyane cyane kubafite aho bahuriye n’ubuhinzi mungeri zitandukanye
Byitezwe ko abatuye mu migi yo muri Afurika barenga miriyoni 472 bashobora kuzikuba inshuro zirenze ebyiri mu myaka 20 iri imbere, ibura ry’ibiribwa rikaba riteye inkeke ku migi izaba ivukiye mu bukene n’ubusumbane.AGRF ni ihuriro rikomeye kurusha izindi nama ziga ku Buhinzi bw’Afurika, igamije gushaka umuti urambye ku buhinzi n’umutekano w’ibiribwa muri Afurika.
Ni bwo bwa mbere igiye kubera ku ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.