
Kimwe mu byiza kandi byihariye kuri iyi nama y’abakuru naza guverinoma bakoresha ururimi rw’icyongereza CHOGM, nuko usibye ko ibiganiro n’inama bizaba, hari urutonde rw’ibitaramo ndetse n’imikino yateguriwe abitabiriye iyi nama ndetse n’abaturage basanzwe mu rwego rw’imyidagaduro no kwishimisha.
Mu gihe bamwe batazaba bari mu bitabiriye ibikorwa by’inama, ntakizababuza kwishimisha muri ibi bikorwa by’imyidagaduro harimo imikino ndetse n’ibirori, biri no murwego rwo kugaragaza ishusho nyayo y’imibereho y’u Rwanda. Bimwe mu bikorwa byateguwe bizaba muri iki gihe cya CHOGM hari:
Kigali People’s Festival

Iki nicyo gitaramo cyizabimburira ibindi aho kizahuza abitabiriye iyi nama ya CHOGM ndetse nabandi baturage, aho mubikorwa biteganyijwe harimo kwishimishira mu mihanda ya Kigali, barya ibiryo byaho ndetse hari n’imikino mito izakinwa.
Iki gitaramo kiraba kuri uyu munsi wa mbere wi iyi nama, 20,kamena,2022, bikaza kubera ku gisimenti aha menyerewe kuba hari Car Free zone muri Weekend, hakaza kuba hari uburyohe bw’umuziki, ibinyobwa bitandukanye ndetse na mushikake kubazikunda ntizakuhabura, bikaza gutangira saa Kumi z’imugoroba.

Iki gitaramo kandi abagiteguye ntibibagiwe abo mu mutima w’umujyi wa Kigali I Nyamirambo ahazwi nko mu biryogo mu mihanda isize amabara, kuri ubu naho hakaba haragizwe Car Free Zone, aha naho haraza kubera ibi bitaramo bya Kigali People’s Festival amasaha amwe no ku gisimenti.

Aka gace ubundi kihariye ko uhasanga hari abakunzi b’icyayi cyizwi nka The Vert, mushikake zihendutse, chapatti ndetse ni ipilau.
CHOGM Street Festival
U Rwanda kandi ruzakira ku nshuro ya mbere ibirori byo mu muhanda byiswe Street Festival nabyo biri mu bizashimisha abitabiriye inama ya CHOGM.
Ibi nibitaramo bizaba birimo aba Djs batandukanye ndetse nabahanzi, bikazanahuza abakora ubugeni ndetse bizaba ari umwanya mwiza wo kugaragaza ubuhanga bw’abatetsi baturutse muri Africa ndetse no hirya no hino ku isi.
Hakazaba hari n’igice cyahariwe abana aho ababyeyi babo babasiga bakajya kuba bahaha kuko hateganyijwe ko hazaba hari abarenga abashabitsi 80 bazaba bamurika ibicuruzwa byabo.
Iri serukiramuco ryo mumuhanda rizajya rihera mugitondo rigeze saa tatu z’ijoro.
Kigali Night Run

Kuri ubu Kigali Night Run ni siporo abanyaKigali bamaze kumenyera cyane ko
usibye no kuba siporo aba ari umwanya mwiza wo kwishimisha banasogongera no kuburyohe bwa Kigali ya ninjoro. Uyu kandi uzaba ari umwanya mwiza wo guhura kwa abanyamahanga bazaba
bitabiriye iyi nama ya CHOGM ndetse n’abanyarwanda muri rusange.
Iyi Kigali Night Run ikaba iteganyijwe kuri uyu wa kabiri, tariki 21, kuva saa moya kugeza saa tatu z’ijoro, aho izatangirira ku nyubako ya Kigali Heights.
CHOGM Cricket Tournament

Mu gihe Cricket iri mu mikino mishya hano mu Rwanda ugereranyije n’indi. Ikindiwamenya nuko uyu ari umukino w’ingenzi byumwihariko ku bihugu bya CHOGM uyu niwo mukino w’ibanze.
Rero tariki 22, ntugomba gucikwa n’umukino wa Cricket uzabera I Gahanga ahaherereye stade nkuru y’uyu mukino, ukaba uteganyijwe gutangira ku isaha ya saa saba z’amanywa. Ukazaba ari andi mahirwe yo guhura, ndetse no kugaragaza iterambere ry’umuco wa siporo mu Rwanda.
CHOGM Networking Golf Tournament Tariki 23, nabwo hazatangizwa irushanwa rya Golf rizabera ku kibuga cyayo cya Kigali Golf Resort and Villas. Aho hazakinirwa bwa mbere imyobo 18 yo muri iki kibuga cya golf aho yubatse kuri hegitari 52.
