Iminsi 5 niyo isigaye: bamwe mu bayobozi bakomeye bategerejwe I Kigali mu nama ya CHOGM

0
510

Iminsi igeze kuri itanu ibarirwa ku ntoki kugirango u Rwanda rwakire inama ihuza abakuru b’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza CHOGM, iteganyijwe gutangira mu cyumweru cya tariki ya 20 kugeza 26 kamena 2021.
Uyu muryango wa Commonwealth u Rwanda rumaze imyaka 13 rwinjiyemo nk’umunyamuryango mushya aho rwinjiyemo mu mwaka wa 2009, ariko rukaba rufite umwihariko w’uko nta mateka na macye ruhuriyeho n’ubwongereza ugereranyije n’ibindi bihugu biwurimo.

Kimwe mu mwihariko wiyi nama u Rwanda ruzakira nuko ari inama izitabirwa n’abakuru b’ibihugu ndetse naba bihagarariye bagera kuri 40 ndetse nabandi bazayitabira barenga 5000. Muri iyi nama kandi hari abayobozi bakomeye byitezwe ko bazitabira iyi nama ya 26 y’umuryango w’abakoresha ururimi rw’icyongereza CommonWealth.

Muri abo harimo igikomangoma cya wales akaba n’umuhungu w’imfura w’ umwamikazi w’ubwongereza Elizabeth II, muri 2018 umwamikazi yaratangaje ko ariwe uzamusimbura ku buyobozi bwa CommonWealth.


Mu butumwa yatanze ubwo yari mu musangiro waba diaspora bahuriye mu muryango wa CommonWealth, uyu Prince Charles yatangaje ko anejejwe no kuba agiye gusura u Rwanda ku nshuro ye yambere, ati “Njye n’umugore wanjye twiteguye kwitabira inama y’abayobozi bakuru bo muri Commonwealth, ndetse ku nshuro ya mbere tubashe gusura u Rwanda.”

Bikaba biteganyijwe ko uruzinduko rwe ruzahera ku rwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi 1994 ku gisozi, aho azunamira inzirakarengane zirenga 100,000 zirushyinguyemo akaba azanaganira nabarokotse.

Undi mu bakomeye waba utegerejwe I Kigali muri iyi nama ni minisitiri w’intebe w’ubwongereza Bwana Boris Johnson, akaba ari n’umuyobozi w’ishyaka ryaba consavateri (Conservative Party) kuva mu 2019, Yanabaye umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga n’ umuryango wa Commonwealth kuva mu 2016 kugeza 2018.

Uyu Boris Johnson akaba yaremeye ubutumire bwe muri iyi nama kuwa 5 Mata 2022, binyuze mu ibaruwa intumwa y’ubwongereza mu muryango wa CommonWealth uyu akaba yaranabaye amabasaderi w’ubwongereza mu Rwanda Jo Lomas, yashyikirije umunyamabanga wa leta muri ministeri y’ububanyi
n’amahanga Dr. Nshuti Mannaseh.

Aho mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Jo Lomas yagize ati, “ kuri uyu munsi nashyikirije minisitiri Manasseh, ibaruwa ya Boris Johnson yemera ubutumire bwa Perezida Paul Kagame mu nama ya CHOGM” Yakomeje agira ati, “Twese dutegereje guhurira I Kigali mu nama nk’umuryango
wa CommonWealth.”

Iyi nama ya 26 y’abakuru b’ibihugu bakoresha ururimi rw’icyongereza yariteganyijwe mu mpeshyi ya 2020 ariko kubw’icyorezo cya Covid-19 yagiye isubikwa.

Iyi ni nama ubundi yari kuyoborwa n’umwamikazi Elizabeth II, ariko aba mukurikirana bya hafi batangaje ko ubuzima bwe butameze neza muri iyi minsi bityo akazahagararirwa n’umuragwa w’ingoma y’ubwongereza Prince Charles wa wales.