
I&M Bank Rwanda Plc yatangaje ko yungutse Miliyari 10.9 z’amafaranga y’u Rwanda mbere yo kwishyura umusoro ku nyungu, mu mwaka wa 2021.
Inyungu yose nyuma y’imisoro yageze kuri miliyari 9.2 z’amafaranga y’u Rwanda, bitanga ubwiyongere bwa 78% ugereranije n’umwaka wa 2020.
I&M Bank Rwanda ivuga ko ibi byaturutse ku izahuka ry’ubukungu bw’imbere mu gihugu n’igabanuka ry’igihombo ku nguzanyo zitishyurwa neza.
Iyi Banki yatangaje ko ko yinjije miliyari 31.7 z’amafaranga y’u Rwanda nk’inyungu fatizo mu mwaka wa 2021, zikaba zariyongereyeho 24% ugereranije n’umwaka ushize wa 202o. Ibi byatewe n’izamuka ry’inyungu iri hagati y’amafaranga yinjiye n’amafaranga Banki yungukiye abakiliya ku ijanisha rya 20% ndetse n’igabanuka ry’igihombo ku nguzanyo zitishyura neza ku ijanisha rya 69% ugereranije n’umwaka wa 2020.
Inguzanyo ku bakiliya muri 2021 ziyongereyeho 8% zigera kuri miliyari 222 zivuye kuri miliyari 205 mu mwaka wa 2020.
Amafaranga yabikijwe n’abakiliya ndetse n’ibigo by’imariyazamutseho 10% agera kuri miliyari 327 z’amafaranga y’u Rwanda.
Umusaruro kuri buri mugabane warazamutse ugera ku mafaranga 6.61, ubwiyongere bwa 40% ugereranije n’amafaranga 4.72 yabonetse muri 2020.
I&M Bank ivuga ko umubare w’abakiliya bayo wiyongereye ku kigero cya 30% ugereranije n’umwaka wa 2020. Ibi kandi byatumye Banki ihabwa igihembo mpuzamahanga cya Banki yahanze udushya “Global Products Innovation of the Year Award” gitangwa na IFC Global Finance Award.
Iyi Banki kandi yishimira ko yashoye imari mu kubaka icyicaro cyayo gishya kijyanye n’igihe.
I&M Bank yabaye hafi umunyarwanda mu nzego z’ubuzima, uburezi no kubungabunga ibidukikije. Aha twavuga nko kwishyurira ubwisungane mu kwivuza abaturage 3,500 bo mu turere twa Nyarugenge na Gasabo, kwishyurira abana amashuri no gutera ibiti mu nkambi ya Gihembe.
Avuga kuri iyi ngingo, Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi, Niyibizi Bonaventure avuga ko mu mwaka wa 2022 I&M Bank iziband ano ku bindi bikorwa. Yagize ati: “Tuzakomeza kureba ahari amahirwe hose ugereranije n’ubushobozi dufite.Mu igenamigambi ryacu rya buri mwaka turabiteganya.”