Ikigo cy’Amerika kigenzura ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa (FDA)

0
1078
JUHK
HJGHGHGHH UFHJFYJU

cyahagaritswe uruhushya rw’umuti hydroxychloroquine uvura malaria wifashishwaga by’amaburakindi ku barwayi ba coronavirus.

Ikigo FDA cyatangaje ko gihamya nshya yavuye ku magerageza y’uwo muti ku barwayi isobanuye ko bitaba bikirimo gushyira mu gaciro kwibwira ko uwo muti ushobora kurwanya virusi.

Nyuma yaho, Perezida Donald Trump w’Amerika yashyigikiye uko yamamaje ikoreshwa rya hydroxychloroquine nk’umuti wa Covid-19, indwara y’ubuhumekero iterwa n’ubu bwoko bushya bwa coronavirus.

Mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, ikigo FDA cyatanze uruhushya rwo kwifashisha uwo muti by’amaburakindi ku barwayi bamwe ba coronavirus barembye.

Ariko ku munsi w’ejo ku wa mbere, icyo kigo cyatangaje ko ubushakashatsi bwakorewe ku barwayi bwagaragaje ko hydroxychloroquine nta musaruro itanga mu kuvura iyo virusi.