Ikigo cya Mobile Money Rwanda Ltd cyatangije muri uku kwezi k’urukundo Poromosiyo mu rwego rwa gahunda ya “Biva MoMotima”

0
852

Uyu munsi ikigo cya Mobile Money Rwanda Ltd (MoMo Rwanda Ltd) cyatangije Poromosiyo mu rwego rwa gahunda ya Biva MoMotima. Iyi gahunda yatangijwe hagati mu kwezi kwa Mutarama, igizwe n’ibikorwa bitandukanye bigamije kunezeza abakoresha MoMo n’abacuruzi bakorana na MoMoPay, bikazamara igihe cy’amezi atatu, hizihizwa uruhare rwa MoMo mu gusaakaza urukundo.

Iyi Poromosiyo ya Biva MoMotima igamije guhemba abakoresha MoMo n’abacuruzi bakorana na MoMoPay kubwo gukoresha MoMoPay nk’uburyo bw’ikoranabuhanga mu kwishyurana. Iyi poromosiyo izamara ibyumweru birindwi izaba yemerewe kwitabirwa n’abakoresha MoMo n’abacuruzi bakoresha MoMoPay.

Abakoresha MoMo n’abacuruzi bakoresha MoMoPay barushije abandi gukoresha MoMoPay nk’uburyo bwonyine bwo kwishyurana bazabona amahirwe yo kwegukana ibihembo bitandukanye buri cyumweru ; ibihembo birimo amainite, smartphones, vouchers zo guhahiraho no kunyweraho lisansi, za moto na za televiziyo; mu gihe igihembo nyamukuru kizashyikirizwa umwe rukumbi uzatoranywa nk’uwarushije abandi bose ari Toyota Rush ikiva mu ruganda.

Mu muhango wo gutangiza iyi Poromosiyo, Chantal Kagame, Umuyobozi mukuru w’Ikigo cya Mobile Money Rwanda Ltd, yagize ati: “Twashimishijwe no kubona imibare y’abakoresha MoMoPay igenda yiyongera uhereye igihe yatangiriye gukoreshwa ku isoko mu mwaka wa 2017. Hamwe n’abacuruzi bakoresha MoMoPay bagera ku bihumbi 40,000 uyu munsi n’umubare wa serivise zo kwishyurana zigera kuri miliyoni icyenda buri kwezi, MoMoPay ikomeje kugira uruhare mu kwimakaza politiki y’igihugu yo kwishyurana mu buryo bwa kashilesi no guteza imbere imikoreshereze y’ikoranabuhanga mu gutanga serivise z’imari no kuzigeza kuri bose.

Guhera muri uku kwezi k’urukundo kugeza mu kwa kane, turifuza gusaakaza urukundo rukagera ku bakiriya bacu no ku bacuruzi bakoresha MoMoPay binyuze muri iyi Poromosiyo ya Biva MoMotima, tubashimira uko bakomeje guteza imbere MoMoPay umunsi ku wundi kandi ni uburyo bwiza bwo kubashimira binyuze mu bihembo bazajya begukana.” Kugirango witabire iyi Poromosiyo nk’umukiriya wa MoMo, ukanda *182*13# ugahitamo kwinjira ukitabira iyi Poromosiyo.

Ukimara kwemerewa kwitabira, wakira ubutumwa bugenerwa uwitabiriye bumumenyesha amategeko n’amabwiriza ya Poromosiyo, ibyemezwa n’impande zombi. Abacuruzi bakomeje gukoresha MoMoPay kugeza uyu munsi bo bari muri Poromosiyo, batiriwe bakora biriya byose. Uko umubare w’abakiriya bakoresha MoMoPay urushaho kuzamuka, ni nako amahirwe yo kwegukana bimwe mu bihembo byo muri iyi Poromosiyo yiyongera.

Amategeko n’amabwiriza wabisanga kuri www.mtn.co.rw/ kandi abegukanye ibihembo bazajya batangazwa buri cyumweru binyuze kuri nimero 0788159000 ya MTN. Ku bindi bisobanuro: MTN PR Desk Ndabaga Y. Shumbusho pr2.rw@mtn.com, www.mtn.co.rw