Igitaramo Koffi yari gukora avuye mu Rwanda Cyasubitswe!

0
892

Igitaramo cyiswe “Legend Koffi Olomide Tour” uyumuhanzi Koffi Olomide yarigukora muri Kenya akiva i Kigali, kuri ubu cyamaze gusubikwa ndetse n’abantu baguze amatike 4000 basubizwa amafaranga yabo.

Iki gitaramo cyari giteganyijwe ku itariki ya 11 Ukuboza aho cyari cyarateguwe n’Ikompani yitwa Aces and Light isanzwe itegura ibitaramo bikomeye byitabirwa n’abahanzi mpuzamahanga muri Kenya gusa ikaba yaje kugiharika igitaraganya kumpamvu itavuzweho rumwe dore ko itangazo ryavuze ko cyahagaritswe mu rwego rwo kurengera ‘ubuziranenge bw’ibikorwa bya Aces and Light’.

Kurundi ruhande ariko amakuru aturuka muri bimwe mubitangazamakuru bikomeye muri Kenya yemeza ko imwe mu ntandaro y’isubikwa ry’iki gitaramo ishobora kuba ari uko uyu mugabo atabonye ibyangombwa yari akeneye byose.

Abakurikiranira hafi umuziki ariko nanone bavuga ko imwe mumpamvu yatumye ikigitaramo gihagarikwa ari uko ubuyobozi bwa Aces and Light bushobora kuba bwarakurikiye impaka zabaye mu Rwanda kuri iki gitaramo maze bukirinda kwirinda kwangiza izina ry’ikigo cyabo dore ko hari amajwi yari yakomeje kucyamagana muri Kenya cyane ko muri Mu 2016, yirukanywe na Leta ya Kenya nyuma y’uko akubise umwe mu bagore bamubyinira ku Kibuga cy’Indege cya Jomo Kenyatta International Airport.

Uyu mugabo yaje gusaba imbabazi ku bw’iki gikorwa kigayitse ariko bamwe mu bakurikira umuziki wo muri Kenya banga kumuha imbabazi.