Igikombe cy’Isi – Brazil vs. South Korea: Neymar aragaruka mu kibuga

0
583

Rutahizamu wa Brazil Neymar Jr. biteganijwe ko ari bukine umukino ikipe ye iri bukine na Koreya y’Epfo muri 1/8 cy’Igikombe cy’isi gikomeje kubera muri Qatar.

Aya makuru yahamijwe n’umutoza mukuru wa Brazil, Adenor Leonardo Bacchi bakunda kwita Tite ubwo yaganiraga n’itanzagamakuru kuri iki cyumweru mbere y’uko ikipe ye ikina na Koreya y’Epfo kuri uyu wa mbere ku isaa tatu z’ijoro.

Neymar w’imyaka 30 ni umwe mu bakinnyi beza La Seleção igenderaho kuva mu myaka icumi ishize. Ariko uyu rutahizamu yagize imvune yatumye asiba imikino ibiri ya nyuma yo mu matsinda ikipe yakinnye n’u Busuwisi na Cameroon nubwo bitayibujije kuzamuka ari iya mbere mu itsinda ifite amanota atandatu.

Kuva mu 2019 Neymar yakunze kugira imvune ku kirenge cye cy’iburyo zanatumye asiba imikino myinshi, harimo no kuba atarakinnye igikombe gihuza ibihugu byo muri Amerika yE’pfo, Copa America 2019 ndetse mu 2021 amara amezi menshi adakina.

Ku bandi bakinnyi ba Brazil, myugariro Danilo araba yagarutse mu kibuga, naho Alex Telles na Gabriel Jesus, umutoza yemeje ko badahari kubera imvune bafite.

Senegal yasezerewe

Ikipe y’ighugu ya Senegal yasezerewe itarenze 1/8 nyuma yo gutsindwa 3-0 n’u Bwongereza kuri Al Bayt Stadium.

Senegal yagiye mu gikombe cy’isi idafite rutahizamu Sadio Mane yatangiye umukino neza isatira u Bwongereza nyamara ntiyabona igitego. Ibintu byayihindukanye ku munota wa 38 ubwo Jude Bellingham yazamukanaga umupira hagati mu kibuga awusunikira Jordan Henderson nawe ashyiramo igitego cy’u Bwongereza.

Mbere y’uko abakinnyi bajya mu karuhuko Harry Kane yatsindiye Three Lions icya kabiri nubundi ahawe umupira na Bellingham.

Nyuma y’iminota umunani igice cya kabiri gitangiye, Bukayo Saka yanogonoye Senegal ashyiramo igitego cya gatatu maze umukino uza kurangira uko. Muri 1/4, u Bwongereza buzahura n’u Bufaransa bwo bwari bwatsinze Poland 3-1 mu mukino wari wabanje.

Muri uyu mukino, rutahizamu Olivier Giroud yatsinzemo igitego cyatumye aba rutahizamu wa mbere umaze gutsindira u Bufaransa ibitego byinshi (52) aciye kuri Thierry Henry (51).

Ikipe yo muri Afurika isigaye mu irushanwa ni Morocco izakina na Spain kuri uyu wa kabiri ku isaa kumi n’imwe.

Uko imikino ya 1/8 imaze kugenda

Ku wa gatandatu 03/12/2022

  • U Buholandi 3-1 USA
  • Argentina 2-1 Australia

Ku cyuweru 04/12/2022

  • U Bufaransa 3-1 Poland
  • U Bwongereza 3-0 Senegal

Imikino isigaye ya 1/8

  • 05/12/2022 – 17:00 U Buyapani vs. Croatia
  • 05/12/2022 – 21:00 Brazil vs. Koreya y’Epfo
  • 06/12/2022 – 17:00 Morocco vs. Spain
  • 06/12/2022 – 21:00 Portugal vs. u Busuwisi