
Ubushinjacyaha bwasabye ko urubanza ruregwamo Idamange Iryamugwiza Yvonne ruburanishirizwa mu muhezo ngo kubera ingaruka zamaze kugaragara zituruka ku kuba Idamange aburanishwa mu ruhame.
Kuri uyu wa 22 Kemena 2021 nibwo urubanza rwa Idamange Iryamugwiza Yvonne ukurikiranyweho ibyaha birimo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda rwasubukuwe nyuma y’uko ku wa 15 Kamena 2021 rwari rwasubitswe nyuma y’uko uyu mugore avuze ko agiye koga ariko urukiko rukamutegereza rukamubura.
Iburanisha ryatangiye ahagana saa Tatu. Ubushinjacyaha butangira busaba umwanya kugira ngo bugire icyifuzo bugeza ku Nteko iburanisha mbere y’uko urubanza rutangira.
Ubushinjacyaha bwavuze ko bwifuza ko urubanza rwa Idamange ruburanishirizwa mu muhezo rubishingiye ku mpamvu zitandukanye zirimo n’imiterere y’ibyaha Idamange aregwa.
Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko kuburanisha Idamange mu ruhame byamubera urubuga rwo gukomeza kugaragaza imyitwarire idahwitse.
Buti “Ubushinjacyaha bufite impungenge ko iburanisha ry’uru rubanza mu ruhame ryabera Iryamugwiza Idamange yvonne urubuga rwo gukomeza ibikorwa bye byo gupfobya Jenoside, kwamamaza ibihuha ndetse no gukomeza icengezamatwara rye ryo kwangisha Leta abaturage ndetse n’ubuyobozi n’abayobozi.”
Bwasabye ko ku nyungu za rubanda Idamange yaburanishirizwa mu muhezo. Buti “Ku nyungu z’umutekano no kunyungu z’umudendezo wa rubanda dusanga uru rubanza rwaburanishirizwa mu muhezo mu rwego rwo kurengera uwo mudendezo w’abaturage n’umutekano w’abaturage ndetse no gukomeza gushimangira ubumwe bw’abaturage.”