
Abanyeshuri mu mwaka wa nyuma w’ amashuri makuru na kaminuza biga banakora,barasaba ko igihe bazaba basubukuye amasomo bakomorerwa bakiga bataha aho kuba mukigo nkuko byatangajwe na Mininisiteri y’uburezi murwego rwo kwirinda ikwirakizwa ry’icyorezo cya covd 19.
Benshi muri aba banyeshuri baganiriye na Royal fm mumujyi wa kigali, ni abiga mu ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyengiro Rwanda Polytecnic ,bavuga ko bakunze kubona ibiraka byahato n’ahato ,ndetse n’abandi bafite akazi kabatunze biga muri kaminuza nkuru y’u Rwanda kakanabafasha kwishyura amafaranga y’ishuri n’ibindi nkenerwa.
Aba banyeshuri baravuga ko nibura bakomorerwa bakazajya biga bataha,maze bagakaza kurushaho ingamba zo kwirinda covd19 ariko ntibareke akazi bakoraga kuruhande.
Umwe muri bo utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati “nkanjye aka kazi nkora kamfasha kongera amafaranga nkishyura amafaranga y’ishuri ,rero nituramuka tugiye mukigo tudasohoka, sinzi ko nzabishora . Wenda bakavuze bati abafite akazi cyangwa se ingo bajye bataha ahubwo twirinde kurushaho”
Undi ati “nkatwe twiga imyuga dukunze kubona ibiraka byinshi Kandi amafaranga tubona aradufasha cyane . Na mbere hose umuntu ahitamo kwiga nijoro kuko abafite ibindi akora kumanywa. Kandi hari n’abajya mu Isoko, gusenga bagenda nabo bagataha ,uretse n’ibyo n’abarimo nabo bazajya bataha”
Uyu we ati”nukuri natwe turashaka gusoza kwiga , no kuba mukigo nabyo ntakibazo benshi twanabagamo, ariko igihe umuntu abonye akazi ,nyine ikiraka ,baturetse tugasohoka byoroshye nibyo byaba byiza. Kuko sintekereza ko hari umukoresha wakurindira muu gihe tuzamaramo hariya . ikindi kandi no ku kazi tujya haba hari ubwirinzi ”
Aganira na Royal fm ku butumwa bugufi SMS , umuyobozi wungirije wa Rwanda Polytechnic ushinzwe amasomo, iterambere n’ubushakashatsi Eng. Rita Clemence Mutabazi, Yavuze ko aba banyeshuri biga bakora ,kimwe n’abafite ingo bafite ikibazo cyo kwiga bacumbikiwe naza kaminuza,ari ibibazo by’abantu bake ugereranije n’umubare wose bafite w’abagombaga kugaruka.
Gusa ariko ngo kubera igihe gito bazaba bafite ngo basoze gahunda y’ishuri ,uyu muyobozi yavuze ko abo bafite akazi bizabasaba gushaka ubundi buryo kuko bazaba bafite amezi 2 gusa yo kuguma kwishuri ngo basoze.
Naho abafite ingo bo uyu muyobozi yavuze ntakibazo ngo kuko no mu kazi ingo bazisiga iyo bikenewe ,icyakora yongeyeho ko abafite abana bato cyangwa ibindi bibazo byihariye bazibyigaho byihariye, Avuga ko ikibazo kihariye ku muntu batakigira rusange.
Biteganyijwe ko Ku itariki 12 uku kwezi aribwo amashuri makuru na kaminuza zavuzwe zizafunguriraho ariko buri shuri rikuru na kaminuza rikazagena itariki yo gutangiriraho amasomo kandi rikayitangariza abanyeshuri.
Photo: Inyarwanda