
Ibi ni nibimwe mu bikubiye muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta aho mu gice cy’ubuhinzi hagaragye ibyuho muri gahunda yo gusaranganya inkunga iba yaragenewe abahinzi.
Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri gahunda yayo yo kongera umusaruro ya Crop Intensified Program(CIP) itanga inyongeramusaruro ku bahinzi zirimo imbuto n’ifumbire mvaruganda,mu kongerera ingufu ubuhinzi bwabo binyuze muri gahunda yo kubafasha kuziba icyuho cyo kuva mubuhinzi busanzwe ubu buzwi nk’ubihinzi bwo mu rugo bagana ubuhinzi bwo guhinga bwo guhinga cyijyambere kugirango abahinzi banoze umutekano w’ibiribwa mu gihugu.
Mu mwaka ushize ku ya 30 Kamena 2021, guverinoma yakoresheje asaga miliyari 14 z’amafaranga y’u Rwanda muri gahunda yo gutera inkunga ubuhinzi. Aho kuri ubwo hamaze gushorwa arenga miliyari 53 kuva muri Nyakanga 2017.
Iyi raporo kandi igaragaza intege nke zabaye muri gahunda ya Smart Nkunganire, aho iyi gahunda yarije gufasha umuhinzi guhinga yifashishije ikoranabuhanga, harimo nko kureba iteganyagihe kugura Imbuto n’amafumbire ndetse n’ibindi, mu nyigo yakozwe hagargaye intege nke mu ishyirwa mubikorwa ry’iyi gahunda.
Nkaho amakuru ku butaka bwo guhingwa aterekanwaga kuri buri muhinzi muri sisitemu, iyi sisitemu kandi ishingiye ku makuru aba yaratanzwe n’abahinzi aho bashyiramo nimero yabo ya UPI mu gihe cyo kwiyandikisha, nyamara ubuso bwose ntibushobora guhingwaho. Ibi byongera amahirwe yo gusaba ifumbire mvaruganda itazakoreshwa na abahinzi ikaba imfabusa.
Ikindi kibazo cyari kiriho nuko ifumbire zagurishwaga hadakoreshejwe iyi Smart Nkunganire, hano aba agronome n’abacuruzi b’ifumbire bagombaga kuzajya bacuruza bakoresheje Application yo gutumiza yitwa (MOPO), mu ingenzura ryakozwe hagaragajwe aho bano bacuruzi bagiye bagurisha Imbuto cyangwa se amafumbire badakoresheje ubu buryo bwa Smart Nkunganire, ntaninyandiko n’imwe yagaragazaga ko hari izaguzwe binyuze muri ubu buryo.