
Ikigo cyitwa Access to Medicine Foundation kivuga ko mu myaka ibiri ishize ubwo isi yari
ihanganye n’icyorezo cya Covid-19, ibigo bikora imiti byagaragaje ubushake bwo gukora no
kohereza imiti mu bihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere.
Nk’uko byatangajwe muri Raporo y’uko imiti igera ku baturage isohorwa buri myaka ibiri,
ubushake bwo gukora no kohereza imiti mu bihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere
bwavuye kuri 40 mu myaka ibiri ishize, bugera kuri 77%.
Cyakora iyi raporo ivuga ko hakigaragara ikibazo cy’uko imiti itinda kugera mu bihugu bikennye
n’ibiri mu nzira y’amajyembere.
Ikibazo cy’imiti mike igera mu bihugu bikennye kimaze igihe. Uretse no kuba ari mike, hari
n’ubwo iza itujuje ubuziranenge.
Ubwo icyorezo COVID-19 cyadukaga mu isi, hari ibigo bikora imiti byashyize imbaraga mu
gukora no kohereza imiti mu bihugu bikennye nkuko iyi raporo ikorerwa mu Buholandi, i
Amsterdam ibigaragaza.
Kimwe mu bigo byohereza imiti myinshi mu bihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere ni
ikitwa Novartis.
Iki cyibanda k’ukohereza imiti ivura indwara zitandura, ari zo bita non-communicable diseases.
Access to Medicine Foundation ivuga ko ubushake bwo kugeza imiti ku bantu benshi buhari,
ariko hamwe na hamwe bukaba budakurikirwa n’ibikorwa bigaragara.
Ubushakashatsi bukorwa mu rwego rwo guhangana na COVID-19 bwariyongereye ndetse biza
kuvamo no gukora inkingo zitandukanye zirimo AstraZenica, Johnston&Johnston Pfizer n’izindi.
Ikibazo cyasigaye ari ukuzisaranganya mu batuye isi, Afurika kugeza ubu niyo isigara inyuma
mu kugerwaho n’iyi miti.
Abakoze kiriya cyegeranyo bavuga ko umuti witwa GSK uvura indwara zifata ubuhumekero ari
wo wakozwe cyane hakurikiraho urukingo rwa Pfizer ndetse n’imiti ikorwa n’uruganda rwitwa
Takeda rwo mu Buyapani.
Hari n’ubufatanye bwashyizweho n’ibigo byinshi by’ubushakashatsi mu by’ubuvuzi hagamijwe
ko imiti itandukanye y’indwara zitandura yagera ku bantu benshi nta kurobanura. Ni ibyo bise
‘Global Health Equity.’

Umuyobozi w’ikigo Access to Medecine Foundation, Madamu Jayasree K. Iyer avuga ko
bikwiye ko imiti ikorwa ari myinshi ariko ikanagera kubo igenewe kandi yujuje ubuziranenge.
Ibigo byafatanyije mu gukora imiti hagamijwe ko igezwa ku bantu benshi ni Astellas, Boehringer
Ingelheim, Johnson & Johnson, Merck, Novartis na Takeda.
Asaba ko ubwiyongere bw’imiti bugendana no kuyigeza ku bayikeneye bose aho bari ku isi.