
Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 24 Kamena, abayobozi baturutse mu bihugu 54 bateraniye i Kigali, bafunguye ku mugaragaro inama ya 26 y’abayobozi bakuru Commonwealth (CHOGM), ku nshuro ya gatandatu ibirori byateguwe n’igihugu cya Afurika.
Abayobozi bitabiriye inama yo gutangiza barimo Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu we Jeannette Kagame, igikomangoma cya Wales Prince Charles n’umugore we, Duchess of Cornwall, Camilla, Boris Johnson minisitiri w’intebe w’ubwongereza hamwe n’abandi bayobozi 35 ba guverinoma.
Mu ijambo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagejeje kubitabiriye iyi nama ubwo yayifunguraga ku mugaragaro, yagaragaje ko igisobanuro nyacyo cy’uyu muryango ari ukwiyemeza kugira imiyoborere myiza biri mubigize umuryangowa Commonwealth.
ati, “Twahujwe nururimi dusangiye. Ariko ikidusobanura neza rwose ni indangagaciro zikubiye mu Masezerano ya Commonwealth yo kwiyemeza imiyoborere myiza, kugendera ku mategeko no kurengera uburenganzira.” Yakomeje agira ati, “Niyo mpamvu tuzahora dukinguye imiryango ku
banyamuryango bashya, Kandi icyaricyo cyose gishobora kudushyira hasi, tugishakira ibisubizo binyuze mu bwumvikane n’ibiganiro, tugashyira hamwe mu kwiyubaka tugana mu inzira y’iterambere.”
Ubu bwumvikane n’uburyo bw’imiyoborere byakomojweho kandi n’umunyamabanga mukuru wa Commonwealth, Madamu Patricia Scotland, aho yagaragaje ko nk’abayobozi bagomba gutega amatwi abo bayobora, ati, “Tugomba kuganira, tugatega amatwi, tugatanga ibyo tugobagomba byose kugirango tugere ku iterambere ry’abantu miliyari ebyiri n’igice duhagarariye.”
Muri uyu muhango wo gutangiza ku mugaragaro iyi nama ya CHOGM kandi, igikomangoma Prince Charles, yagarutse ku ubwo yasuraga urwibutso ndetse n’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994 yatunguwe cyane ati, ” Ku nshuro ya mbere nje mu Rwanda, nasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi ndetse naje no kuvugana n’abacitse ku icumu, narenzwe no kwihangana, ubuntu
no kwiyemeza kw’abaturage bo mu Rwanda.”
Gufungura ku mugaragaro iyi nama ya CHOGM birakurikirwa n’inama nkuru zo mu rwego rwo hejuru z’abayobozi kuri uyu wa gatanu kugeza ku wa gatandatu kuva muri guverinoma, ubucuruzi, n’imiryango itegamiye kuri leta, n’abandi. Hataganyijwe gukukiriraho umwiherero w’abayobozi uza kubera ku Intare
Conference arena, kuri uyu wa gatanu.
Muri uyu mwiherero w’Abayobozi wihariye kukuba abayobozi ba Guverinoma baterana bonyine kugira ngo baganire ku bufatanye ku byihutirwa ku isi no muri Commonwealth muri rusange. Uzakurikirwa n’inama nyobozi y’abakuru ba guverinoma izabera mu muhezo, abayobozi baganira kuri bimwe mu bibazo by’ingutu bireba umuryango wa Commonwealth ndetse n’isi muri rusange.

