Haringingo Francis watozaga Police FC yerekeje muri Kiyovu SC

0
1193

wari umutoza mukuru wa Police FC, Haringingo Francis Christian yerekeje muri Kiyovu Sports yatozwaga na Ndayiragije Étienne wamaze gutandukana n’iyi kipe nyuma yokutumvikana ku masezerano mashya.

Haringingo yasinyiye Kiyovu amasezerano y’umwaka umwe uzarangirana n’umwaka w’imikino 2021-2022. Kugeza ubu ntacyo Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports buravuga kuri aya makuru.

Haringingo Francis yari amaze imyaka ibiri muri Police FC, aho ku mwaka we wa mbere yagejeje iyi kipe ku mwanya wa gatatu, ku mwaka we wa kabiri yahagaritswe habura imikino ibiri ngo shampiyona irangire ariko iyi kipe yasoreje ku mwanya wa kane.

Mu mwaka wa 2018 uyu mutoza ari kumwe na Mukura Victory Sports et Loisirs. Yegukanye igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports FC ku mukino wa nyuma biciye muri penaliti.