Haravugwa ibishegu muri Film Nyarwanda

0
891

Kuba ubutumwa buba buri mugihangano buba bwatambutse  kuburyo bugaragara ,ni imwe mumpamvu  benshi mubareba  izi filimi bahurizaho  ,bavuga ko  bumva ntakibazo kirimo kuba muri filimi nyarwanda zirigusohoka  muri iyiminsi cyane cyane izica kurubuga ruzwi nka youtube  zigaragaramo amashusho y’urukoza soni .

ibi byavuzwe na bamwe mubareba izi filimi baganariye na royal FM 

Kamanzi Patrick( amazina yahinduwe) yagize ati :”gukina muri filimi bari mugitanda ,ukabona birekuye bakaba basomana njye numva ntakibazo kirimo”.

Umutoni Rosine (amazina yahinduwe) yagize ati:”ikigenzi umuntu abayayikoreye ni ugutambutsa ubutumwa kandi buba bwatambutse bunumvikana rero numva ntakibazo kirimo kandi nubundi ibi barigukina nibisanzwe no muyandi ma filimi bibamo  ahubwo mbona ari ugutera imbere”.

Kalisa Innocent( amazina yahinduwe )yagize ati:”izi nizo zicuruza  kuko zirebwa na bantu benshi  kandi erega zirabinjiriza kandi zirabatunze”.

Kurindi  ruhande ariko umuyobozi wa Federasiyo ya Sinema mu Rwanda yakebuye abayobotse iyo nzira mugukora izo  filimi avuga ko bagakwiye gutanga ubutumwa babanje kureba sosiyete babugeneye yongeraho ko hari nubundi buhanga bukoreshwa ukerekena igikorwa cyabaye ariko utabyerekanye birambuye.

John kwezi kumurongo wa telefoni ubwo yaganiraga na royal fm yagize ati:”icyo nabwira abahanzi ba sinema mu Rwanda nuko  bagomba kumenya abo bahangira ,bakamenya buryoki bagomba gutangamo ubutumwa bwabo  mu mashusho bakora  hari nubuhanga bubamo kuburyo ushobora kwerekana ko umuntu yari mugikorwa runaka ariko utabyerekanye birambuye..

Mu minsi ishize Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco Bamporiki Edouard, yamaganye abahanzi baririmba indirimbo zirimo ibishegu ndetse agaragaza ko ari ingeso mbi yadutse mu muziki.ibi arinabyo benshi bakomojeho bavuga ko nubwo abivuze mubanyamuziki ariko no muruhando rwa sinema birimo kandi birikurushaho gufata indi ntera.