Haratutumba intambara hagati ya Misiri na Ethiopia-kubera amazi ya NIL

0
1081

Intambara ikomeje gututumba hagati ya Ethiopia na misiri aho kurubu hitabajwe akanama k’umuryango w’ababibumbye gashinzwe umutekano kugirango gahoshe mwuka mubi hagati y’ibi bihugu byombi.

Umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi si uwavuba cyane kuko umaze igihe kitari gito ndetse ugaturuka ku rugomero runini cyane Ethiopia yise Grand Rennaissance iri kubaka ku mugezi wa Nil.

Uru rugomero rwateje kutumvikana hagati ya Ethiopia n’ ibihugu bibiri Sudan na Misiri rwatangiye kubakwa mumwaka wa 2011 mu gihe impande zombi zitumvikanaga iyubakwa ryarwo bitewe nuko rwubatswe mu misozi ya Ethiopia ari naho hisuka 85% by’amazi ya nile mugihe ubusanzwe aya mazi yasangirwaga nibihugu byombi hakurikijwe amasezerano yasinywe mu 1929 hamwe n’ayandi yo mu 1959 aha ibihugu bya Sudani na Misiri ububasha bwose ku ruzi rwa Nili  ariko ubu akazajya akoreshwa na Ethiopia gusa iyabyaza umuriro.

Kuruhande rwa Ethiopia yo  irashaka ko itangira kuzuza amazi igisa n’ibigega byuru rugomero  ku buryo mu mpera z’uyu mwaka rwaba rwatangiye gutanga amashanyarazi hifashishijwe ingomero nto ebyiri.

Hashize imyaka myinci impande zombi zikora ibiganiro ariko ntacyo zirageraho ndetse abakurikiranira hafi politike ya africa bemeza ko ntagikozwe hashobora kuvuka intambara dore ko mumwaka wa 2012 america yagerageje guhuza ibihugu byombi ariko Ethiopia yanga gusinya amasezerano agena ko gutangira gushyira amazi muri urwo rugomero bikorwa mu byiciro ku buryo byamara nibura hagati y’imyaka itanu na 15. Gusa na none Misiri yo ivuga ko byaba byiza ahubwo icyo gihe cyongerewe kugira ngo hirindwe ko ubutaka bubura amazi.

Misiri kuva mu 2012 isaba Ethiopia ko habanza gusinywa amasezerano ku iyubakwa ry’uru rugomero kuko amazi akoreshwa ari aya Nil kandi Misiri iyafiteho uburenganzira kurusha ibindi bihugu.

Ethiopia yo ntibona impamvu ibangamirwa mu mushinga wayo wo kubaka urugomero kuko amasezerano aha Misiri uburenganzira busumba ubw’ibindi bihugu ku ruzi rwa Nil yasinywe mu 1929 mu gihe cy’Ubukoloni.

Ntiyumva impamvu ayo masezerano atanagaragaza ingano y’amazi ibindi bihugu bikora kuri uru ruzi byemerewe gukoresha ariyo yakomeza kugenderwaho.

Kuri ubu misiri yitabaje ka Loni gashinzwe umutekano igasaba gufata inshingano mu kibazo cyayo na Ethiopia, ikayibuza gutangira kuzuza amazi mu rugomero rwa Renaissance nk’uko iteganya kubikora guhera mu kwezi gutaha.

Biteganijwe ko uru rugomero ruzuzura rutwaye  miliyari enye z’amadolari ya Amerika ndetse byitezwe ko rwazaba rutanga Megawatt 6000 z’amashanyarazi.