Haiti: Perezida Jovenel Moïse yiciwe mu gitero mu rugo iwe n’abagizi ba nabi

0
1202

Minisitiri w’Intebe w’agateganyo muri Haiti,Dr Claude Joseph yashyize hanze itangazo rivuga ko Perezida w’iki gihugu Jovenel Moise yiciwe iwe mu rugo arashwe.

Ni mw’itangazo ryagiye hanze kuri uyu wa gatatu tariki ya 07 Nyakanga 2021 rivuga ko Perezida Jovenel Moise wayoboraga Haiti kuva muri 2016 yishwe arashwe n’abagizi ba nabi bavuga icyesipanyolo.

Mu  itangazo Minisitiri w’Intebe w’agateganyo wa Haiti yashyize hanze yavuze ko ahagana saa saba z’ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 6 Nyakanga, itsinda ry’abantu batazwi ririmo abavuga Icyesipanyolo, bateye urugo rwa Perezida bakamukomeretsa ku buryo byamuviriyemo urupfu.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko ubwo Perezida Jovenel Moise yaraswaga agahita apfa, umugore we Martine Marie Etienne Joseph yakomerekejwe n’isasu ariko ubu akaba ari kwitabwaho mu buryo bwose bushoboka.

Ubutegetsi bwa Bwana Moïse bwaranzwe n’ibibazo kubera ibirego bya ruswa, ndetse akenshi bwagiye buhangana n’imyigaragambyo irimo urugomo y’abamagana leta.

Mu ntangiriro y’uyu mwaka, habayeho imyigaragambyo mu murwa mukuru no mu yindi mijyi, abaturage basaba ko yegura.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Haiti bavuze ko manda y’imyaka itanu ya Bwana Moïse yagakwiye kuba yararangiye ku itariki ya 7 y’ukwezi kwa kabiri mu 2021, hashize imyaka itanu uhereye ku munsi Bwana Martelly yeguriyeho.

Ariko, Bwana Moïse yashimangiye ko yari agishigaje umwaka umwe ku butegetsi, avuga ko ubutegetsi yabugezeho nyirizina ku itariki ya 7 y’ukwezi kwa kabiri mu 2017.

Haiti ni igihugu kiri muri America yo Hagati, ni kimwe mu bikennye cyane ku Isi gikunze kurangwa na Coup d’Etat, kikaba cyarakolonijwe n’Ubufaransa.