Gufuha kwatumye Umugabo akibitira umugore we mu birori by’ubukwe bwabo aramwica

0
887

Umugabo witwa Stepan Dolgikh w’imyaka 33,ukomoka mu Burusiya ari mumaboko ya polisi y’iki gihugu ,aho  ashinjwa kwica umugore we witwa Oksana Poludentseva w’imyaka 36,ku munsi w’ubukwe bwabo .

Abatangabuhamya bavuze ko ubushyamirane bwatangiye ubwo uyu mugabo yagiriraga ishyari umushyitsi wari waje mu bukwe bwabo ubwo yaganiraga n’uyu mugeni we birangira amukubise ndetse aramwica.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yabwiye uyu mugeni we ko “yitwaye nabi.”

Ushinzwe iperereza witwa Kirill Petrushin yabwiye yabwiye itanagzamakuru muri iki gihugu ati  “Yatangiye kumukubita ibipfunsi no kumutera imigeri no kumusohora mu nzu nabi cyane.”Yamukururaga imisatsi,akamukubita,amusunikira mu muhanda,aho yamukubise umutwe.Abonye ko yamaze gupfa,yamujugunye mu myanda yo hafi aho.”

Abari bitabiriye ubu bukwe ngo bagize ubwoba bwinshi banga kwivanga muri iyi ntambara ahubwo bahita bahamagara inzego zishinzwe umutekano.

Undi ukuriye iperereza muri kariya gace aba bari batuyemo yagize ati “Yamukubise igihe kinini ndetse yangiza ibice by’umubiri bituma abaho.Yemeye ibyaha byose akimara gufatwa.

Uyu mugore yari yarizeye uyu mugabo we wari wafunzwe azira kwica umuntu ndetse ngo yavugaga ko azamufasha guhindukira akava mu nzira mbi.

Nyakwigendera ngo itaye cyane kuri uyu mugabo muri gereza  afunguwe bemeranya kubana ariko ku munsi w’ubukwe bwabo yamukubise bimuviramo urupfu nkuko abashinzwe iperereza babyemeza.