
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara, beruriye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ko hari ikibazo kibarembeje cy’abagabo bahohoterwa n’abagore babo bakabakubita kandi ntibatinyuke kujya kurega aho uru rwego rwahise rujya kureba umugore uvugwaho gukomeretsa umugabo we, ruhita rumuta muri yombi.
Ni mu ruzinduko rw’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ubwo rwasuraga abaturage bo mu Kagari ka Gakoma mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara aho uru rwego rumaze iminsi rusura ibice binyuranye byo mu Ntara y’Amajyepfo.
Ni ikibazo cyabanje kwerurwa n’abagore ubwabo, bavuga ko hari bagenzi babo bakubita abagabo babo kandi ko bimaze gufata indi ntera.
Yagize ai “Bamara gusinda bagataha bakubita abagabo babo. Abagabo batinya kujya kubivuga kuko banga ko babita inganzwa, ariko ni ikibazo gikomeye kiri gutuma ingo zihoramo amakimbirane.”
Abagabo na bo bahise baboneraho aho bahera aho bahise bagaragaza akarengane bafite ko kuba bahohoterwa n’abagore babo.
Urayeneza Emmanuel yatanze urugero rw’umugabo mugenzi we ubu urembye nyuma yo gukubitwa n’umugore we.
Yavuze ko uwo mugabo yakubiswe ibuye mu mutwe n’umugore we agahita ajyanwa kwa muganga ariko ubu akaba yaratashye arwariye iwe.
Ibi byatumye inzego zihita zijya muri urwo rugo zisanga koko uko byasobanuwe ari ko bimeze bituma umugore ahita atabwa muri yombi ubu akaba acumbikiwe kuri station ya RIB ya Mamba.
Umukozi wa RIB mu Ishami rishinzwe gukumira Ibyaha, Ntirenganya Jean Claude, yagiriye inama abagabo bahohoterwa kujya batinyuka bakabivuga kugira ngo bikemurwe hakiri kare.
Ati “Iyo twamagana ihohoterwa rishingiye ku gitsina ntituvuga ko ari umugabo uhohotera umugore gusa, n’umugore ahohotera umugabo, kandi bose amategeko abahana kimwe. Niba rero mwatangiye kubivuga ikibazo kigiye gukemuka, mukomeze mutinyuke mubivuge.”
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira Thierry aherutse gutangaza ko ko yaba umugore cyangwa umugabo ugiye gutanga ikirego ko yahohotewe n’uwo bashakanye, bombi bakirwa kimwe.
Dr Murangira yagize ati “Guhohoterwa uri umugabo ntabwo bivuga ko uri ikigwari ahubwo kujyayo ugatanga ikirego ni ubutwari, kuko uba ufashije mu gukumira ibindi byaha byashoboraga kuvukiramo nko kwihorera n’ibindi.”
Mu myaka ibiri ishize kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2019 kugeza muri Kanama 2021, hagaragaye abagabo 1 008 bangana na 8% batanze ibirego by’uko bakorewe ihohoterwa n’abagore babo, mu gihe abagore batanze ibi birego ari 12 137 bangana na 92% by’abatanze ibirego.