Gen M. Muganga yashyiriye Ingabo z’u Rwanda ziri Mozambique ubutumwa bw’ishimwe bwa H.E Paul Kagame

0
969

Kuri iki Cyumweru tariki 19 Nzeri 2021, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Lt Gen Mubarakh Muganga yaganiriye n’Ingabo z’u Rwanda ziri mu Butumwa bw’amahoro muri Mozambique azigezaho ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame bwo kubashimira akazi keza bakomeje gukora.

Lt Gen Mubarakh Muganga ari ruzinduko rw’iminsi 4 muri Mozambique aho yasuye Ingabo z’u Rwanda zoherejwe kugarura amahoro no guhashya imitwe y’iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado.

Ubwo Lt Gen Mubarakh Muganga yahuraga n’Ingabo z’u Rwanda ziri Cabo Delgaldo yashimiye buri wese ku bikorwa by’indashyikirwa byakozwe kuva bageze muri Mozambique mu mezi abiri ashize.

Yabagejejeho kandi ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda Paul Kagame, ubashimira by’umwihariko intambwe ishimishije imaze guterwa mu kugarura amahoro n’umutekano muri icyo Gihugu kuva ingabo na Polisi by’u Rwanda byakandagira muri Cabo Delgado.

Lt Gen Mubarakh Muganga yasabye abasirikare n’abapolisi gukomeza umuvuduko batangiranye no gukomeza kuba ba Ambasaderi beza b’u Rwanda.

Mu mezi arenga abiri ashize, Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’iza Mozambique zarwanye kandi zirukana imitwe y’iterabwoba mu mijyi myinshi harimo ibirindiro byayo bikuru muri Mocimboa da Praia.

Aha muri Mocímboa da Praia, ni ho mu mwaka wa 2017 itsinda rito ry’insoresore ryatangirije ibikorwa by’ubwihebe rifata intwaro n’ibigo bya gisirikare, intambara igenda ikwira henshi muri iyi ntara cyane zagiye zibona n’ubufasha bwaturukaga hanze ya Mozambique nk’uko byagiye bitangazwa nyuma y’iperereza ryakozwe kenshi.

Mu bindi bice byakuwe mu maboko y’ibyihebe harimo agace ka Awasse, Palma, Quionga, Chinda, Mbau, Mapalanganha, Tete, Njama, Quelimane n’ahandi henshi. Ibice biheuka gufatwa vuba aha ni ahitwa Siri I na Siri Ii na ho hafatwaga bifatwa nk’ibirindiro byabo bikomeye.