
Mu Ijoro ryo kuri uyu wa kabiri Perezida Kagame yasubije Gatabazi Jean Marie Vianney ku mirimo ya Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru.
Ibi ni mu gihe Kayitesi Alice wayoboraga Akarere ka Kamonyi we yagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyepfo.
Mu itangazo ryasohowe n’ ibiro bya minisitiri w’intebe w’u Rwanda rivuga ko Gatabazi Jean Marie Vianney asubijwe ku mwanya wa guverneri w’intara y’amajyaruguru, uyu mwanya akaba yari yawukuweho by’agateganyo mu kwezi kwa gatanu.
Akimara kuvanwa kuri iyo mirimo uyu muyobozi ukunda gukoresha twitter cyane yari yahise yandika asaba imbabazi Perezida kagame, icyo gihe yasabye imbabazi kubyo atakoze neza ariko yandika ko yitguye gukomeza gukorera Igihugu.
Mu buryo butamenyerewe kandi bibaho gacye Gatabazi yasubijwe mu mirimo kuri uyu wa kabiri, maze akimara gusubizwa kuri iyo mirimo yahise ajya kuri twitter ye maze arandika ati: “Mfashe uyu mwanya ngira ngo mbashimire mbikuye ku mutima Nyakubahwa Perezida @PaulKagame ubuhanga n’Ubushishozi mutuyoborana, mukaba mwongeye kungirira Icyizere.Ndabizeza ko nzarushaho kwitangira abaturage no guharanira ko Iterambere mubateganyiriza rigerwaho vuba. GOD BLESS YOU 9 (Imana iguhe umugisha)”
Kurundi ruhande Emmanuel Gasana wari ukuriye intara y’Amajyepfo bari bahagarikiwe rimwe we yasimbuwe na Madamu Alice Kayitesi, warusanzwe ari umuyobozi w’ akarere ka Kamonyi.
Itangazo ryahagarikaga aba bayobozi bombi mu kwezi kwa gatanu ryavugaga ko hari ibyo bakurikiranyweho ariko ntihatangajwe ibyaribyo.
Aba baguverineri bombi ntanumwe wigeze ajya mu manza akurikiranyweho ibyaha yaba yarakoze ari mu buyobozi.
Habineza Fiston Felix