
Frank Lampard yashyizeho nkumutoza mukuru wa Chelsea muri Nyakanga 2019 arangiza muri bane ba mbere anayifasha kugera ku mukino wa nyuma wa FA Cup muri shampiyona ishize, Chelsea iri kumwanya wa cyenda muri Premier League nyuma yimikino 19, ikaba irushwa amanota 11 na Manchester United iri kumwanya wa mbere.
Lampard, watsinze ibitego byinshi muri iyi kipe, yishimiye ibihe byiza bya mbere nk’umutoza wa Blues, abajyana ku mukino wa nyuma wa FA Cup ndetse anabasha kubona itike yo kujya muri Champions League.
Ariko nyuma yo guhabwa miliyoni zirenga 200 zama pound yo gukoresha agura abakinnyi bashya mu mpeshyi ishize, Chelsea isanga kuba kumwanya wa cyenda muri Premier League bidahagije ihitamo gutandukana na Frank Lampard.
Nk’umutoza wa Chelsea yamaze imikino 17 adatsindwa ariko gutsindwa na Everton, wolves, Arsenal na Leicester ndetse no gutsindirwa na Manchester City ibitego 3-1 bimuviriyemo gutakaza akazi.
Mu ijambo rye, Abramovich yagize ati: “Iki cyari icyemezo kitoroshye kuritwe nkikipe, atari ukubera ko mfitanye umubano mwiza na Frank kandi ndamwubaha cyane.
Ni umuntu ufite ubunyangamugayo bukomeye kandi afite imyitwarire ishimishije mu kazi. Icyakora, muri iki gihe turizera ko ari byiza guhindura abatoza”
Nk’uko Sky yo mu Budage ibivuga, Thomas Tuchel ari mu munzira zogusimbura Lampard. Uwahoze ari umutoza wa Borussia Dortmund na Paris Saint-Germain aheruka gutandukana nayo mu Kuboza 2020.
Tuchel yatwaye DFB-Pokal muri 2017 hamwe na Dortmund mbere yigihe gito ariko cyuzuye anatwarana na PSG ibikombe bibiri bya Ligue 1 ndetse nigikombe cy’ubufaransa, anagera kumukino wanyuma wa champions league ishize, aho batsinzwe na Bayern Munich.
